skol
fortebet

Drone z’ ubutasi zoherejwe gufata amashusho y’ ubuzima bwa Museveni mu icumbi rye

Yanditswe: Friday 22, Jun 2018

Sponsored Ad

Perezida Museveni wa Uganda yahagurukiye ikibazo cy’ utudege tudo tutagira abapilote nyuma yo gutahura ko tumufata amashusho y’ ubuzima bwe bwite mu icumbi rye riherereye Nakasero.

Sponsored Ad

Iri cumbi riherereye ku mpinga y’ umusozi wa Nakasero ahirengeye umujyi wa Kampala. Iri cumbi rifite ubusitani buteye amabengeza burimo indabyo n’ ibiti by’ amoko anyuranye.

Mu myaka ibiri ishize n’ Abanya Uganda bakorera umuryango utari uwa Leta bohereje DJI drone kuri iyi nzu iri mu mujyi rwagati.

Umuntu utarifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Chimpreports ati “Iyi drone yafashwe n’ abasirikare wahawe imyitozo iri ku rwego rwo hejuru SFC mbere y’ uko igera mu giti kinini ngo itangire gufata amashusho y’ ubuzima bwa Museveni”

Abari bohereje iyo drone barafashwe bashyikirizwa inzego z’ ubutabera.

Iyi kampani DJI drone yigeze no gushinjwa kuneka guverinoma ya Leta zunze Ubumwe za Amerika ikohereza amakuru mu Bushinwa ariko yarabihakanye.

ChimpReports ntabwo yabashije kumenya niba abagerageje kuneka Museveni baragejejwe imbere y’ urukiko.

Kuva ubwo drone igizweho amakenga inzego z’ umutekano ziyikurikiranira hafi. Ibi nibyo byatumye Perezida Museveni ahita ashyiraho amabwiriza agenga ikoreshwa rya drone muri Uganda.

Perezida Museveni ku wa gatatu ubwo yari mu nteko ishinga amategeko yavuze ko inzego z’ umutekano zimaze gufata drone 500 zikora mu buryo butemewe.
Perezida Museveni yavuze ko Minisitiri bireba azashyira itegeko rigenga ikoreshwa rya drone.

Mu Rwanda drone zikoreshwa mu kugeza amaraso kwa muganga ariko hari ibihugu bizikoresha mu ntambara. Dorone zifite ubushobozi bwo gukoresha intwaro z’ ubumara(Chemical weapons), no gutera za bombe mu bikorwa by’ iterabwoba.

Drone kandi zikoreshwa mu gufata amafoto n’ amashusho. Drone kandi zikoreshejwe neza zateza imbere ubukerarugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa