skol
fortebet

Umugabo w’ imyaka 69 ari mu nkiko asaba kugabanya imyaka ye y’ amavuko

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Sponsored Ad

Emile Ratelband w’imyaka 69, yipfuza guhindura umunsi yavukiyeho wo ku tariki 11 Weruwe 1949 uge ku tariki 11 Werurwe 1969, nka kurya umuntu ahindura ukwo yiyumva ku bijyanye n’igitsina.

Sponsored Ad

Yagize ati "Tuba mu bihe aho ushobora guhindura izina ryawe hamwe n’igitsina. Kubera iki ntokwihitiramo imyaka yanjye?"

Urukiko rwa Arnhem, mu Burasirazuba bwa Hollande, itegekanya kuburanishwa mu cyumweru gitaha.

Abategetsi ba Hollande bafite imbogamizi kuri uru rubanza ngo nta tegeko rivuga ku bijyanye no guhindura imyaka.

Umwe mu bacamanza yifuza kumenya amaherezo y’imyaka 20 Ratelband yifuza guhanagura.

Ratelband avuga ko imyaka afite yamuhezaga ikanamubuza kwishakishiriza akazi.

"Iyo mfite imyaka 69, hari ibyo ntageraraho. Mbaye 49, icyo gihe nshobora kugura inzu nshasha, nkaronka imodoka nshasha. Nshobora no kuronka akazi kenshi”

"Iyo ndi ku mbuga zishakirwaho akazi ‘Tinder’ mfite imyaka 69, ntawe unyitaho. Igihe nzaba mfite 49, n’uku kuntu nsa, nzaba mfite amahirwe menshi."

Ratelband avuga ko abaganga bamubwiye ko afite umubiri w’imyaka 45, bakamwita "imana nto".

Mu butumwa yashyize kuri facebook yavuze ko impamvu asaba guhinduza imyaka atari uko atinya gusaza, ari uriko yifuza kuryoherwa igihe kirekire mu buzima.

Ratelband ni umuntu azwi cyane mu bigo by’itangazamakuru, yinjiye mu idini ry’aba bouddhistes mu ntangiriro z’uyu mwaka, akaba yigisha ku bijyanye na "programmation neuro-linguistique".

Ibitekerezo

  • Abantu twese twifuza kuba aba Jeunes (youths).Nta muntu wifuza gusaza.Kandi koko GUSAZA bituma tubura akazi,abafiyanse (fiancés),amashuli,etc...Ariko tujye tumenya ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera gusaza cyangwa gupfa.Soma Ibyahishuwe 21:4.Ntimugashidikanye yuko isi izaba Paradizo,kuko imana idashobora na rimwe kubeshya.Ikorera kuli Gahunda yayo.Nkuko dusoma muli Ibyakozwe 17:31,yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izahindura ibintu byose.Iyo paradizo izaturwamo n’abantu bakunda imana kandi bakayikorera.Ariko abibera mu byisi gusa,ntabwo bazaba muli paradizo kuko imana ibafata nk’abanzi bayo.Byisomere muli Yakobo 4:4.
    Dukore kugirango tubeho,ariko dushake n’imana dushyizeho umwete.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa