skol
fortebet

FARDC yatangaje ibanga rikomeye riri kuyifasha gukubita inshuro FDLR n’izindi nyeshyamba

Yanditswe: Saturday 21, Dec 2019

Sponsored Ad

Hari hashize imyaka myinshi inyeshyamba zituye mu mashymba ya RDC zidegembya uko zishakiye ariko mu mpera z’uyu mwaka inyinshi zirimo FDLR, ADF,FLN,RUD URUNANA zarashweho urufaya na FARDC zirahunga zikwira imishwaro.

Sponsored Ad

Uku gukubita inshuro izi nyeshyamba kwibajijweho na benshi ndetse bibaza ibanga ingabo za Leta ya Congo, FARDC, zikoresha ngo zihe isomo izi nyeshyamba zari zarigize akari aha kajyahe.

Umuvugizi wa FARDC muri operation ya Sokola igamije kurandura imitwe yitwaje intwaro muri RDC,Capt. Kasereka yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko ibanga nyamukuru bakoresha ari ukugwa gitumo izi nyeshyamba bakazirasa zitaratatana.

Yagize ati "Uburyo n’ubuhanga FARDC iri gukoresha muri iki gikorwa ni ukugota bariya barwanyi kugira ngo batajya kure Ibi bituma barambika intwaro hasi maze bakishyira mu maboko y’Ingabo za Leta ya Congo. Ibi bikazakorwa kugeza ubwo nta n’umwe uzasigara mu mashyamba ya Congo.”

Mu minsi mike ishize, ibinyamakuru byatangaje ko abarwanyi bo muri FLN na FDLR bagera ku 2,000 bamaze kwishyikiriza FARDC ndetse abagera kuri 300 bamaze kugezwa mu Rwanda.

Uyu musirikare avuga ko ubu ikigezweho ari ukwibanda ku kurandura umutwe wa FLN ukorana n’impuzamashyaka MRCD ukorera muri teritwari ya Kabare ho muri Kivu y’amajyepfo.

Fardc yiyemeje gukomeza ibitero byo guhashya inyeshyamba za CNRD ndetse na FDLR ziherereye mu duce twose two muri sheferi ya Nindja ho muri Territoire ya Kabare, no muri gurupema ya Nzibira muri Teritware ya Walungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa