skol
fortebet

FARDC yigambye kwirukana FDLR mu birindiro byayo bituma abakongomani basaba ko bayisubiza iwabo mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 01, Dec 2019

Sponsored Ad

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko yakubitiye inshuro inyeshyamba za CNRD cyangwa FDLR ahitwa Katasomwa mu birindiro byazo byo muri Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amagepfo.

Sponsored Ad

Umuvigizi wa FARDC operasiyo Sokola 2 igamije kurandura burundu inyeshyamba muri kongo,Capt. Dieudonné Kasereka yavuze ko izi nyeshyamba zatsimbuwe mu birindiro byazo mu bitero bikomeye zagabweho ku wa 29 na 30 Ugushyingo 2019.

Yagize ati "Abasirikare bacu bagabye igitero ku nyeshyamba za FDLR-CNRD i Katasomwa zitatanira muri aka gace ziva mu birindiro byazo bikuru.Kugeza ubu Katasomwa iri mu maboko ya FARDC nyuma y’imirwano ikomeye.

Ikinyamakuru Actualite.cd cyavuze ko izi nyeshyamba zahunze zerekeza muri Pariki ya Kahuzi Biega ariyo mpamvu abaturage batuye muri ibi bice bari guhinda umushyitsi.

Umuyobozi wa sosiyete sivile muri aka gace inyeshyamba za FDLR zahungiyemo ka Kahuzi Biega witwa Delphin Birimbi yabwiye abanyamakuru ko icyo basaba ubuyobozi bwa RDC ari uko bakohereza izi ngabo mu bihugu zikomokamo kuko aho ziteza umutekano muke ari muri Kongo.

Uyu mugabo avuga ko izi nyeshyamba nizikomeza kuba muri Kongo nta mahoro abaturage bazabona ariyo mpamvu ngo abantu bagera kuri 350 bamaze guhunga bagata ibyabo.

Ibitekerezo

  • Mukomeze muzihashye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa