skol
fortebet

Gen. Kayihura yasabye imbabazi uwo yaba yarahutaje

Yanditswe: Thursday 15, Mar 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuyobozi mukuru wa polisi ya Uganda Generale Kale Kayihura mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Werurwe 2018 yahereje ububasha Martin Okoth-Ochola wahoze amwungirije ubu akaba yaramusimbuye. Mu mvugo iteye agahinda yasabye imbabazi uwo yaba yarahutaje.
Tariki 4 Werurwe 2018, nibwo Perezida yirukanye Gen Kayihura amusimbuza Ochola. Icyo gihe Brig Sabiiti Muzeyi niwe wagizwe umuyobozi wungirije wa polisi ya Uganda Kayihura ntiyagira umwanya ahabwa.
Kuri uwo munsi kandi (...)

Kuri uwo munsi kandi Museveni yirukanye Maj Gen Henry Tumukunde wari Minisitiri w’ umutekano amusimbuza Gen Elly Tumwine.

Mu muhango w’ ihererekanya bubasha, Gen Kayihura yavuze ko ashimishijwe no guhereza ububasha umuntu bakoranye muri polisi igihe kirekire, yongeraho ko amufitiye icyizere.

Kayihura yavuze ko nubwo polisi y’ iki gihugu yahoranye isura mbi, ubu ifite isura nziza bitandukanye n’ uko yayisanzwe.

Yagize ati “ Nubwo polisi yahoranye isura mbi, guhereje polisi ifite isura nziza cyane. Uru rwego ubu rwubatse ku rufatiro rukomeye. Nubwo twahuye n’ imbogamizi ubu dufite icyerekezo kigana aheza”

Yakomeje agira ati “Nafashe ubuyobozi mu bihe bikomeye birimo imvururu za poltiki. Abatavugarumwe n’ ubutegetsi nta kintu bashoboraga gukora polisi itahahagaze. Byari imbogamizi ikomeye.”

Gen Kayihura yasabye imbabazi umuntu uwo ariwe wese yaba yarahutaje mu gihe kirenga imyaka 10 yamaze ayobora polisi.

Yagize ati “Niba hari umuntu nahutaje , nyamuneka umbabarire. Sinaringambiriye kukugirira nabi byari kuneza y’ igihugu”

Minisitiri w’ umutekano mu gihugu Gen Jeje Odongo wayoboye umuhango w’ ihererekanya bubasha yashimiye Gen. Kayihura kubwa byinshi yagejeje kuri polisi ya Uganda.

Ati “Gen Kale, simbishidikanyaho wahesheje agaciro polisi ya Uganda. Haba mu mibare no buziranenge. Abantu bazakubwira ibyabo ariko nanjye ndakubwira ibyanjye. Uri umwe mu bantu bake bateje imbere polisi ya Uganda”

Hari amakuru avuga ko u Rwanda rwagize uruhare mu gutuma Perezida Museveni yirukana Gen. Kayihura, gusa aya makuru Umuvugizi wa guverinoma y’ u Rwanda Louise Mushikiwabo yayateye utwatsi avuga ko ‘u Rwanda rutivanga muri politi y’ ibindi bihugu’

Src: Dail monitor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa