skol
fortebet

Gen. Masunzu wigeze gushaka kwigomeka kuri Kabila, urugo rwe rwagabweho igitero

Yanditswe: Sunday 28, Jan 2018

Sponsored Ad

Urugo rwa Gen.Masunzu Pacfique wigeze kuvugwaho gutegura ingabo ngo yigarurire kivu y’ Amagepfo, ku wa 25 Mutarama 2018 rwagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro.
Gen Masunzu atuye Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru imurenge, avuga ko humvikanye urusaku rw’amasasu, abari barugabyeho igitero bataramenyekana bakaba barasubijwe inyuma n’abashinzwe kuharinda.
Gen Masunzu yahoze ari umuyobozi w’ingabo za Leta ya Congo muri Kivu y’ Amajyepfo. Mu 2014 ubwo (...)

Sponsored Ad

Urugo rwa Gen.Masunzu Pacfique wigeze kuvugwaho gutegura ingabo ngo yigarurire kivu y’ Amagepfo, ku wa 25 Mutarama 2018 rwagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro.

Gen Masunzu atuye Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru imurenge, avuga ko humvikanye urusaku rw’amasasu, abari barugabyeho igitero bataramenyekana bakaba barasubijwe inyuma n’abashinzwe kuharinda.

Gen Masunzu yahoze ari umuyobozi w’ingabo za Leta ya Congo muri Kivu y’ Amajyepfo. Mu 2014 ubwo Perezida Kabila wa RDC yahinduraga abayobozi b’ingabo mu bice bitandukanye, Gen Pacifique Masunzu na we wari umaze hafi imyaka 10 mu misozi ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo yavanywe ku mwanya wo kuyobora FARDC muri ako gace, yoherezwa i Kamina muri Katanga, aho agiye kuyobora ikigo gikorerwamo imyitozo ya gisirikari.

Ubwo yari akiyobora Kivu y’Amajyepfo, Gen Masunzu yavuzweho gukorana n’inyeshyamba za FDLR. Muri Mutarama 2013, ibaruwa umuyobozi w’ingabo za Monusco, Lt Col Rajeev Sharm muri Kivu y’Amajyepfo yandikiye abayobozi batandukanye ba Monusco, yagaragazaga ko Gen Masunzu aha intwaro abarwanyi ba FDLR ari bwo nyuma y’umwaka umwe gusa, Perezida Kabila yahise ahamwimura.

Ubwo Perezida Kabila yimuriraga Gen. Masunzu I Kamina yanze kujyayo ahubwo bivugwa ko yatangiye kwinjiza abasore b’ abarundi mu gisirikare rwihishwa ngo yigomeke kuri Kabila yigarurire Kivu y’ amagepfo.

Mu minsi mike ishize ingabo za FARDC zahise zitangira kwigarurira buhoro buhoro agace k’imisozi ya Runyonyi n’imbibi zikikije ibihugu bituranye. Izi ngabo zahanganye n’iza Masunzu iza Masunzu zihungira mu misozi ya Mikeno.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa