skol
fortebet

Gen Niyombare aravugwa mu bwicanyi buri gukorerwa Abanyamulenge

Yanditswe: Saturday 09, Nov 2019

Sponsored Ad

Hashize iminsi abanyamulenge bataka ko hari ubwicanyi buri kubakorerwa mu Majyepfo ya Kivu aho babufata nka jenoside yo kubarimbura.

Umuryango TV wagiranye ikiganiro na Me Bukuru Ntwali, umwe mu Banyamurenge bahuruje abandi ku maradio anyuranye ko bari gukorerwa jenoside. Me Bukuru yemeza ko uretse Mai Mai, umutwe witwara gisilikali wari usanzwe utabanye neza n’abanyamulenge noneho ubu hajemo n’imitwe y’I Burundi.

Sponsored Ad

Me Bukuru avuga ko imitwe y’I Burundi irimo FNL Parpehutu, Red Tabara ndetse na Forebu ya Gen Niyombare wagerageje guhirika Nkurunzia ku butegetsi muri 2015 ariko ntibimuhire agahita ahunga.

Abanyamulenge nabo bashinze umutwe witwa Gumino ngo wo kwitabara, ariko akavuga ko bawushinze ngo abashe guhangana n’ibitero bya Mai Mai.

Me Bukuru avuga ko ubwicanyi buri gukorerwa abanyamulenge ari jenoside kandi bafite impungenge ko izabamaraho kuko amahanga ntacyo ari gukora ngo atabare.

Ibitekerezo

  • uwo mission ariho akoreshwa nirangira uzumva urukiko rwi la haye rumucakiye, urukiko rubanze rubaze igihugu cye ko kemera ko akurikiranwa na CPI kuko uburundi bwayivuyemo, Nkurunziza azahita avuga ati nimunkurire umwanda munzira. nawe azahita akatirwa imyaka 30. nguko uko politique ikinwa.

    uwo mission ariho akoreshwa nirangira uzumva urukiko rwi la haye rumucakiye, urukiko rubanze rubaze igihugu cye ko kemera ko akurikiranwa na CPI kuko uburundi bwayivuyemo, Nkurunziza azahita avuga ati nimunkurire umwanda munzira. nawe azahita akatirwa imyaka 30. nguko uko politique ikinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa