skol
fortebet

General Kayihura afite ubwoba bw’ ubuzima bwe, ngo hakozwe urutonde rw’ abagomba kwica

Yanditswe: Thursday 13, Sep 2018

Sponsored Ad

Gen Kale Kayihura wahoze ari Umuyobozi wa Polisi Mukuru wa Polisi ya Uganda atewe ubwoba bw’ ubuzima bwe byatangajwe n’ umuryango kuri uyu wa Gatatu ngo hari n’ urutonde rw’ abagomba kwicwa rwashyizwe ahagaragara.

Sponsored Ad

Umuntu wa hafi mu muryango wa Kayihura yagize ati “Dufite ubwoba bw’ umutekano we(Kayihura) , abantu barimo kwicwa bari mu gipimo cya ADF, kandi izina rya Kayihura niryo ribanza kuri urwo rutonde”

Mbere y’ uko ava ku mirimo we na bagenzi bari baramaze kumenya ko imfu za hato na hato z’ abantu bafite amazina akomeye bicirwa muri Uganda abazihishe inyuma ari inyeshyamba za ADF. Ibi na Perezida Museveni ubwe yabikomojeho mu ntangiriro y’ uyu mwaka.

Hari umuyobozi wabwiye Chimpreports ko ADF yashyize ahagaragara urutonde rw’ abagomba kwicwa. Urwo rutonde ruriho Kayihura, Nyakwigendera Maj Mohammed Kiggundu na Kaweesi.

Gen. Kayihura akiri mu buyobozi yavuze ko atizeye abarinzi be kuko baregeje mu kurinda umutekano.

Mu cyumweru gishize nibwo umwe mu bari abapolisi bakomeye muri Uganda Muhammad Kirumira yishe n’ umuntu wari kuri moto yitwaje intwaro. Ibi byongereye ubwoba muri Uganda.

Kayihura ariko nubwo afite ubwoba aherutse guhabwa imodoka nshya yo kurinda umutekano we ndetse anafite abamurinda. Hari amakuru avuga ko Kayihura ku wa Kabiri yari yari yagiye kwisuzumisha muri Kenya.

Kayihura yatawe muri yombi mu mezi 3 ashize akurikiranyweho ibyaha bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa