skol
fortebet

Grace Mugabe ushinjwa gukomeretsa umukobwa muri Afurika y’ Epfo yatashye

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2017

Sponsored Ad

Umugore wa perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, Grace Mugabe ubu yamaze kugera mu gihugu cya Zimbabwe nubwo ashinjwa gusagarira umukobwa muri Afurika y’ Epfo amusanganye n’ abahungu be muri hoteli I Johannesburg.
Ku munsi w’ ejo hari hatangajwe amakuru avuga ko Grace Mugabe yishyikirije polisi y’ Afurika y’ Epfo gusa nyuma haje hatangazwa amakuru abivuguruza nubwo we ubwe yari yemeye ko yishyikiriza iyi polisi yatashye atabikoze.
BBC dukesha inkuru y’ uko Grace Mugabe yatashye yanditse ko (...)

Sponsored Ad

Umugore wa perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, Grace Mugabe ubu yamaze kugera mu gihugu cya Zimbabwe nubwo ashinjwa gusagarira umukobwa muri Afurika y’ Epfo amusanganye n’ abahungu be muri hoteli I Johannesburg.

Ku munsi w’ ejo hari hatangajwe amakuru avuga ko Grace Mugabe yishyikirije polisi y’ Afurika y’ Epfo gusa nyuma haje hatangazwa amakuru abivuguruza nubwo we ubwe yari yemeye ko yishyikiriza iyi polisi yatashye atabikoze.

BBC dukesha inkuru y’ uko Grace Mugabe yatashye yanditse ko impamvu yatumye uyu mugore ataha atishyikirije polisi itarasobanuka.

Umunyamidelikazi Gabriella Engels w’ imyaka 20 niwe uvuga ko yakubiswe ikabule na Grace Mugabe ndetse akamukomeretsa mu gahanga no mu gice cy’ inyuma cy’ umutwe.

Grace Mugabe ntacyo aratangaza kuri aya amakuru. Ngo Madamu Mugabe yabikoze ku Cyumweru tariki 13 Kanama.

Guverinoma ya Zimbabwe yemeje ko uyu mugore yamaze kugera mu gihugu cya Zimbabwe nk’ uko byatangajwe na Reuters.

Ku ikubitiro polisi ya Afurika y’ Epfo yari yatangaje ko irimo kumvikana n’ umunyamategeko wa Grace Mugabe kugira ngo uyu mugore yishyikirize polisi. Amakuru y’ uko uyu mugore yishyikirije polisi yatangajwe n’ umwe mu bapolisi ba Afurika y’ Epfo ariko ntabwo ari ukuri kuko ntabwo uyu mugore yigeze yishyikiriza polisi.

Hari amakuru avuga ko umukobwa Grace Mugabe yakubise akamukomeretsa yari ari kumwe n’ abahungu be abicaye ku bibero basinze.

Grace Mugabe yari yagiye muri Afurika y’ Epfo agiye kwivuza imvune ku kabombampori yatewe n’ impanuka aheruka gukora. Abazi uyu mugore bavuga ko atagira amahane.

Ibi byabaye nyuma y’ iminsi mike atangaje ko atewe impungenge n’ imyitwarire y’ abahungu be bombi biga muri Afurika y’ Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa