skol
fortebet

Hagaragajwe videwo y’ abagore basambanyijwe ku gahato mu ntambara y’ Isi

Yanditswe: Monday 10, Jul 2017

Sponsored Ad

Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyashyize ahagaragara Videwo igaragaza abagore n’ abakobwa basambanyijwe ku gahato n’ abasirikare b’ u Buyapani mu ntambara ya kabiri y’ Isi yose.
Iyi videwo yafashwe n’ abasirikare b’ Amerika ifatirwa mu gihugu cy’ u Bushinwa mu mwaka wa 1944. Yabonye n’ abakora amatohoza bafatanyije na Kaminuza ya Seoul. Iyi videwo yabonetse mu bubiko bw’ ibyaranze Leta zunze ubumwe z’ Amerika.
Iyi videwo igaragaraza abagore benshi batonze umurongo barimo kuvugana n’ abasirikare b’ (...)

Sponsored Ad

Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyashyize ahagaragara Videwo igaragaza abagore n’ abakobwa basambanyijwe ku gahato n’ abasirikare b’ u Buyapani mu ntambara ya kabiri y’ Isi yose.

Iyi videwo yafashwe n’ abasirikare b’ Amerika ifatirwa mu gihugu cy’ u Bushinwa mu mwaka wa 1944. Yabonye n’ abakora amatohoza bafatanyije na Kaminuza ya Seoul. Iyi videwo yabonetse mu bubiko bw’ ibyaranze Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Iyi videwo igaragaraza abagore benshi batonze umurongo barimo kuvugana n’ abasirikare b’ abashinwa.

Imibare itangwa n’ abaharanira uburenganzira bwa muntu igaragaraza ko abagore n’ abakobwa bagera kuri 200 bafashwe ku nguvu icyo gihe.

Abagore n’ abakobwa bava mu bihugu bya Korea, Ubushinwa, Indonesia, Philippine na Taiwan.

Kugeza ubu aba bagore n’ abakobwa bategetswe kuba abaja bo gufatwa ku nguvu n’abasirikare b’Ubuyapani mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose baboneka ku mafoto gusa hamwe n’ibivugwa n’ababibonye. Ni ubwa mbere videwo nk’ iyi igihe ahagaragara.

Ibitekerezo

  • Birababaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa