skol
fortebet

Hamas ifite imbaraga zingana iki kugira ngo ihangane na Leta ya Israel ?

Yanditswe: Sunday 16, May 2021

Sponsored Ad

Nubwo impande zombi zipfusha abantu, ibintu bikononekara mu ntambara igenda ikomera cyane hagati y’imitwe y’abarwanyi b’abanyapalestina mu karere ka Gaza ku ruhande rumwe, hamwe n’igisirikare cya Israel ku rundi ruhande, iracyari intambara hagati y’abatanganya ingufu.

Sponsored Ad

Israel niyo ifite ingufu nyinshi cyane, mu gihe indege zayo z’intambara, za drone zikoreshwa mu ntambara hamwe n’ingufu zayo mu bijyanye n’indege, biyiha ubushobozi bwose bwo gutera ahantu hose ishatse kandi igihe ishakiye muri Gaza.

Israel ikomeza ivuga ko itera mu bice bizwi bya gisirikare gusa, ariko bijyanye n’uko abantu baba muri Gaza ari benshi, usanga ibirindiro bya Hamas n’abarwanyi b’idini rya Islam byegereye hafi cyane y’uturere tubamo abantu, ku buryo ibitero ibyo ari byo byose bikomeza guhitana abaturage basanzwe.

Hagati aho, Hamas n’abarwanyi ba Islam, nubwo batanganya ubushobozi na Israel, nabo bafite imbunda zikomeye zibaha ubushobozi bwo gutera Israel. Bamaze kugerageza uburyo butari buke bw’intambara.

Mu minsi ishize, Israel yarashe indege ya drone ishobora kuba yari iy’intambara, yarimo igerageza kwinjira muri Israel ivuye muri Gaza.

Umuvugizi w’igisirikare cya Israel yavuze ko "ingabo zidasanzwe za Hamas" zagerageje kwinjira muri Israel ziciye mu mwobo wavaga mu karere k’amajyepfo ya Gaza. Gusa, byagaragaye ko igisirikare cya Israel cyari cyamaze kumenyeshwa, uyu muvugizi akavuga ko byatumye iyi nzira yo mu kuzimu isenyuka.

Ariko igikoresho nyamukuru mu Banyapalestina ni ubwoko butandukanye bwa misile bafite zishobora gutera aho ari ho hose haba ku butaka cyangwa mu mazi. Zimwe muri izi, zizwi ko zinjijwe muri Gaza zicishijwe mu myobo iva mu karere ka Misiri, Sinai.

Hagati aho,nyinshi mu mbunda za Hamas n’abarwanyi ba Islam bazihabwa n’ubushobozi bukomeye kandi budasanzwe bwo kwikorera imbunda hagati muri Gaza.

Abahanga ba Israel n’abandi b’abanyamahanga bemeza ko Irani yafashije cyane Gaza mu buryo bw’ubuhanga bujyanye no gukora intwaro. Nicyo gituma ibirindiro nyamukuru byabangamiwe n’ibitero by’indege za Israel bisanzwe ari ububiko hamwe n’ibice bikorerwamo izo ntwaro.

Kumenya umubare wa za misile Hamas itunze ni ibintu bidashoboka.

Ni ibihumbi n’ibihumbi by’intwaro z’ubwoko butandukanye. Ariko ikigaragara ni uko igisirikare cya Israel cyaba gifite imibare igereranyije y’izi ntwaro ariko idashaka kwerekana. Ikintu cyonyine uyu muvugizi ashobora kuvuga, ni uko bemera ko Hamas ishobora gukomeza kwihagararaho mu gihe kitari gito.

Abanyapalestina bakoresha misile z’ubwoko butandukanye kandi zifite ingufu, zishobora kurasa kure kandi zishobora konona ibintu byinshi.

Biragoye kumenya amazina yazo, ariko Hamas ifite ubwoko bwinshi butandukanye bwa misile zirasa hafi, nk’izizwi nka Qassam (zishobora kugeza ku birometero icumi) hamwe na Quds 101 (zishobora kugeza ku birometero 16km); izi zigashyigikirwa n’izo mu bwoko bwa Grad (zishobora kugera ku birometero 55); hamwe na Sejil 55 (nazo zishobora kugeza ku birometero 55km). Hari kandi na za mortiers nazo zijya zizunganira.

Hagati aho, Hamas ifite ubwoko butari buke bwa misile zigeza kure, nk’izizwi nka M-75 (zishobora kugeza ku birometero 75); Fajr (zishobora kugezaku birometero 100); R-160 (zishobora kugeza ku birometero 120); hamwe n’izindi zizwi nka M-302 zishobora kugeza ku birometero 200.

Ibi byose rero byerekana ko Hamas ifite intwaro zishobora kugeza i Jerusalem na Tel Aviv, kandi zikabangamira akarere kose gahana urubibi na Gaza gasanzwe kabamo abaturage benshi ba Israel kandi karimo inyubako zikomeye z’igihugu.

Igisirikare cya Israel kivuga ko muri misile zirenga 1000 zatewe mu minsi itatu ya mbere, 200 muri zo zitashoboye kurenga akarere ka Gaza ubwako,ndetse ko intwaro za Hamas zimwe zidafite imbaraga.

Kivuga ko 90% za misile zose zashoboye kugeza muri Israel zaturikirijwe mu kirere n’intwaro zo gukingira ikirere zizwi nka Dôme de fer (Iron Dome).

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa