skol
fortebet

Hawaii bakutse imitima kubera ubutumwa bakiriye bubateguza ko hagiye guterwa igisasu

Yanditswe: Monday 15, Jan 2018

Sponsored Ad

Abatuye Hawaii, imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakangaranyijwe n’ubutumwa bakiriye bubasaba gushaka aho bihisha igisasu cya kirimbuzi kigiye guterwa ku butaka bwabo, batangira kwihisha kugeza ubwo bamenyeshejwe ko uwabwohereje yibeshye nta gisasu kiri buterwe.
Ejo ku wa Gatandatu nibwo abantu batandukanye bakoresha telefone zigendanwa muri Hawaii ituranye na Koreya ya Ruguru izwiho kugerageza ibisasu bya kirimbuzi no gukangaranya amahanga cyane cyane Amerika, bakiriye (...)

Sponsored Ad

Abatuye Hawaii, imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakangaranyijwe n’ubutumwa bakiriye bubasaba gushaka aho bihisha igisasu cya kirimbuzi kigiye guterwa ku butaka bwabo, batangira kwihisha kugeza ubwo bamenyeshejwe ko uwabwohereje yibeshye nta gisasu kiri buterwe.

Ejo ku wa Gatandatu nibwo abantu batandukanye bakoresha telefone zigendanwa muri Hawaii ituranye na Koreya ya Ruguru izwiho kugerageza ibisasu bya kirimbuzi no gukangaranya amahanga cyane cyane Amerika, bakiriye ubutumwa bugira buti “Igisasu cya kirimbuzi kigiye kugwira Hawaii. Mushake vuba amazu mwihishamo ntabwo ari imyitozo ya gisirikare."

Ubu butumwa bwoherejwe na serivisi ishinzwe gutanga ubutumwa bwihuse mu gihe hari ikintu kidasanzwe kigiye kuba ariko umukozi wabwohereje aribeshya akanda ahatari ho.

Bumaze gutangwa, amaradiyo na televiziyo yatangiye kubitangaza, asaba abaturage kuguma mu nzu, gukinga amadirishya n’inzugi, abari hanze basabwa kwinjira, abatwaye imodoka basabwa kuzivamo bakihisha mu nzu kugeza igihe bamenyesherezwa ko nta kibazo.

Abaturage batangiye kumenyesha inshuti zabo, batahwa n’ubwoba ndetse hari n’amashusho yiriwe aherekanywa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abanyeshuri bo muri za Kaminuza birukanka berekeza mu macumbi yabo nk’uko babimenyeshejwe.

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Hawaii witwa Matt Lopresti, yabwiye ikinyamakuru cyaho cyitwa KGMB, ko akimara kwakira ubwo butumwa we n’umuryango we bahise bajya kwihisha mu bwiherero, batangira gusenga batinya ko bagiye gupfa.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Guverineri wa Hawaii, David Ige, yihanganishije abaturage ababwira ko ubwo butumwa bwa baringa batanzwe kubera kwibeshya kandi ko bitazongera.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri guverinoma ya Amerika, Ajit Pai, yahise yandika kuri twitter, avuga ko Amerika yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyateye icyo kibazo.

Ubutumwa bwa baringa bwoherejwe mu buryo nk’ubu buheruka kohererezwa miliyoni z’Abayapani, bubamenyesha ko hari umutingito ugiye kwibasira icyo gihugu muri Mutarama, biteza umutekano muke mu Murwa Mukuru Tokyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa