skol
fortebet

Ibihumbi 21 by’ingabo zirimo izifite ubuhanga budasanzwe zoherejwe mu gace ka Beni gusimbura izari zihasanzwe

Yanditswe: Monday 16, Dec 2019

Sponsored Ad

Ibihumbi bigera kuri 21,000 by’ingabo zikomeye zoherejwe muri Beni harimo n’izifite ubuhanga zizwi nka “Hibou special forces”gusimbura 11,000 zari zihasanzwe.

Sponsored Ad

Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ikomeje gushakisha icyatuma ,agace ka Beni gatekana ,usibye gushinga etat-major iteye imbere yagenewe Beni mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba z’Abagande zo mu mutwe wa ADF, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ingabo 11,000 zari zimaze igihe kirekire zikorera muri iyi teritwari zasimbuwe n’izindi 21,000 nk’uko byasabwaga n’abaturage.

Mu ijambo Perezida wa RD Congo,Felix Tshisekedi, yagejeje ku banyagihugu kuwa Gatanu nk’uko Radio Okapi yabitangaje,yavuze ko basimbuje ingabo 11,000 zari zimaze igihe kirekire zikorera muri Beni,ziyongeraho 10,000.

Yagize ati: “Mu rwego rwo kugirango tutagira ibyo dukora tugerageza amahirwe kandi twatoje brigade yo ishinzwe gutabara byihuse ndetse na Special force yoherejwe kuri ubu muri icyo gice ngo baheshe intsinzi igisirikare. Uburyo bwose bwashyizwe mu bikorwa ngo dutsinde umwanzi.”

Perezida Tshisekedi akaba yanashimye urwego ba ofisiye bayoboye ingabo kuri ubu muri Beni bariho.

Ati: “Uyu munsi mu rwego rwo kubahiriza ibyo niyemee mu gihe cyo kwiyamamaza, nafashe icyemezo cyo gushing etat maor iteye imbere muri Benin a ba ofisiye beza mu rwego rwo kurwanya ba ADF, umutwe w’iterabwoba uzwi neza”.

Yakomeje avuga ko yakurikijeho no guhindura ubuyobozi bw’ingabo bwose bwari buriho muri iki gice akanasimbura abasirikare bose nk’uko byasabwaga n’abaturage.

Gen. Fall Sikabwe, kuri ubu niwe uyoboye zone ya gatatu y’ubwirinzi muri Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Maniema, Tshopo, Bas-Uele na Haut-Uele. Gen. Jacques Nduru yasimbuye Gen Marcel Mbangu ku buyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola1 muri Beni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa