skol
fortebet

Iby’ umubyeyi wabwiwe ngo ajye konkereza mu musarane byafashe indi ntera

Yanditswe: Tuesday 15, May 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya mu mugi wa Nairobi habaye imyigaragambyo mu mahoro yo kwamagana resitora yabwiye umubyeyi wari urimo konsa umwana ategereje amafunguro ngo nage konkereza mu musarane.

Sponsored Ad

Betty Kim w’ imyaka 26 y’ amavuko ibyo yabwiwe n’ abakozi bashinzwe gutanga amafunguro muri Olive Restaurant byaramubabaje bituma abishyira kuri facebook group.

Ababisomye byarababaje bituma biyemeza gushyigikira uyu mugore ndetse banategura imyigaragambyo mu mahoro yo kwamagana ibyo uyu mubyeyi yakorewe tariki 7 Gicurasi.

Kim yabwiye BBC ati “Nari ntegereje amafunguro bari natumye, ndimo nkonsa umukobwa wanjye, haza umugore w’ umwirasi arambwira ngo rekera aho cyangwa ugende. Byarankomerekeje kuko nari maze kubikora inshuro zitabarika ariko kuri uwo munsi imvura yaragwaga ntaho nari mfite ho kujya.”

Kim akomeza avuga ko yabonye ntaho yajya niyo mvura agakomeza konsa umwana we, hakaza undi mukozi nawe utanga amafunguro muri iyo resitora amuzaniye ibyo yari yatumije akamubwira ngo ibyo arimo gukora (konsa umwana) biratanga isura mbi. Uyu mubyeyi yamubaza ngo none se urangira nge konkereza he? undi akamutungira urutoki mu musarane.

Ikinyamakuru cyo muri Kenya Dail Nation cyashyize kuri twitter amashusho y’ abagore bari mu myigaragambyo bamagana ibyo mugenzi wabo Kim yakorewe.

Iyi myigaragambyo yamaze gutangira yahereye ahitwa Freedom corner, ijya ku nteko ishinga amategeko yerekeza kuri Olive resitaurent aho uyu mugore yabwiriwe ngo nage konkereza mu musarane.

Ubuyobozi bw’ iyi resitora buvuga ko ibyo uyu mugore yakorewe butabimenye ko gusa bwabibonye kuri facebook aho Kim yabishize.

Ibitekerezo

  • Nakumiro aho konsa unwana byahindutse icyah?!harya abashiraho ayo mategeko ntabwo bonkejwe ngo bakure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa