skol
fortebet

Icyihebe cyasakuzaga ngo "Allahu Akbar" cyiciye abantu 03 mu rusengero rwo mujyi wa Nice

Yanditswe: Thursday 29, Oct 2020

Sponsored Ad

Abantu batatu bapfuye mu gitero gikoreshejwe icyuma mu mujyi wa Nice, nkuko bivugwa na polisi y’Ubufaransa.

Sponsored Ad

Christian Estrosi, ’Mayor’ w’umujyi wa Nice, yavuze ko buri kintu cyose kigaragaza ko ari "igitero cy’iterabwoba kuri basilica ya Notre-Dame".

Polisi yavuze ko umugore umwe yishwe aciwe umutwe. ’Mayor’ Estrosi yavuze ko ibi ari urwangano rushingiye ku bahezanguni bo mu idini ya Isilamu.

Ucyekwaho kugaba icyo gitero yahise atabwa muri yombi nyuma yaho gato.

Abashinjacyaha barwanya iterabwoba b’Ubufaransa batangije iperereza.

Uwo mukuru w’umujyi wa Nice yavuze ko ucyekwaho kugaba icyo gitero "yakomeje gusubiramo ’Allahu Akbar’ [Imana ni yo nkuru] ubwo yari arimo avurirwa aho byabereye".

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gérald Darmanin yasabye rubanda kutegera aho hantu.

Yavuze ko agiye gutumiza inama y’igitaraganya ku biro bya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu murwa mukuru Paris.

Mu nteko ishingamategeko, aho Minisitiri w’intebe Jean Castex yari amaze gutangira gusobanura uko ingamba za ’guma mu rugo’ ya kabiri ziteye, hafashwe umunota wo guceceka bibuka abo bapfuye.

Yagize ati: "Nta gushidikanya ko iyi ari ingorane nshya ikomeye cyane yibasiye igihugu cyacu". Yasabye abaturage kugira ubumwe.

Umuryango w’abayisilamu mu Bufaransa wamaganye iki gitero cy’i Nice ndetse uvuga ko wifatanyije n’imiryango yabuze abayo.

Mu mwaka wa 2016, umujyi wa Nice wagabwemo kimwe mu bitero byahitanye abantu benshi cyane mu myaka ya vuba ishize muri iki gihugu.

Icyo gihe umugabo ukomoka muri Tuniziya yatwaye imodoka y’ikamyo ayahuranya mu mbaga y’abantu bizihizaga umunsi mukuru ngarukamwaka w’impinduramatwara ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa karindwi, yica abantu 86.

Iki gitero cyo kuri uyu wa kane kiributsa ikindi cyabaye ku itariki ya 16 y’uku kwezi kwa cumi ubwo umwarimu Samuel Paty wigishaga ku ishuri ryo mu nkengero ya Paris yishwe aciwe umutwe, hashize iminsi yeretse abanyeshuri ibishushanyo by’Intumwa Muhammad.

Iyicwa rye ryongereye umwuka mubi mu Bufaransa, ndetse n’ibikorwa bya leta byo kugerageza guhashya abayisilamu b’abahezanguni byarakaje Turukiya n’ibindi bihugu.

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yasabye ko ibicuruzwa biva mu Bufaransa bitagurwa.

Ibintu byageze kuri iyo ntera nyuma yuko igishushanyo cya Bwana Erdogan gitangajwe mu kinyamakuru gitebya cyo mu Bufaransa cya Charlie Hebdo.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa