skol
fortebet

Icyihebe gikomeye muri Al Qaeda cyishwe n’umunya Israeli wari intumwa ya Amerika

Yanditswe: Saturday 14, Nov 2020

Sponsored Ad

Icyihebe cyari gikomeye muri Al Qaeda, Abu Muhammad al-Masri,cyategetse ibijyanye no gutera ibisasu kuri za Ambasade zitandukanye za US muri Afurika, biravugwa ko cyarashwe n’abanya Israeli bari intumwa za US.

Sponsored Ad

Iki cyihebe cyari ku mwanya wa kabiri mu gutanga amategeko mu mutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda cyarasiwe mu mujyi wa Tehran kiri kumwe n’umukobwa wacyo.

Ibinyamakuru biravuga ko Bwana Abdullah Ahmed Abdullah wari uzwi nka Abu Muhammad al-Masri yarashwe na ba mudahusha bari kuri moto muri Iran muri Kanama.

Iki cyihebe cyari kizwi kubera kugira uruhare mu guturitsa ambasade ya US muri Kenya na Tanzania aho abantu barenga 224 baguye muri ibi bitero byabaye muri 1998.

Ikinyamakuru The New York Times kivuga ko aba ajenti b’abanya Israeli batumwe na US aribo bamishije amasasu kuri iki cyihebe gihita gipfa.

Al-Masri yafatwaga nk’umusimbura wa Bwana Ayman al-Zawahiri uyoboye Al Qaeda ubu wasimbuye kizigenza Osama Bin Laden.

Amerika itajya iva ku izima,yari imaze imyaka myinshi ngo ihiga iki cyihebe kimwe na bigenzi byacyo gusa byarangiye iki kihasize ubuzima.

Iki cyihebe ngo cyiciwe hamwe n’umukobwa wacyo w’imyaka 27 witwa Miriam wari umupfakazi wasizwe n’umuhungu wa Osama Bin Laden witwa Hamza Bin Laden.

Al-Masri ngo niwe wari umutoza wa Hamza wishwe muri Nzeri umwaka ushize na US.

Byavugwaga ko iki cyihebe cyari mu bwihisho muri Iran guhera muri 2003 ndetse ngo cyagiye kigaragara mu mihanda ya Tehran guhera 2015.

Iki cyihebe cyishwe,ubwo cyari gitwaye imodoka yacyo ya Renault L90 mu ma saa tatu z’ijoro ryo kuwa 07 Kanama 2020 hanyuma aba bagabo bari kuri moto bakirasa amasasu 5 bakoresheje masotera 4 arinjira aracyica cyo n’umugore we.

Icyihebe Al-Masri cyahoze gikina umupira w’amaguru by’umwuga mu Misiri,cyari mu bantu bahigwa cyane na FBI ndetse yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 10 z’amadolari ku zagifata.Yaba Israel cyangwa US ntawe uremeza ko iki cyihebe cyishwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa