skol
fortebet

Igitaramo gisa n’ icyo RIB iherutse kuburizamo, muri Kenya cyabaye polisi irahahinguka

Yanditswe: Saturday 24, Nov 2018

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye abantu 30 barimo abakobwa bw’ abahungu batawe muri yombi na polisi ya Kenya nyuma yo kubasanga mu gitaramo banywa inzoga banasambana.

Sponsored Ad

Chief Rueben Ngetich, Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Bomet byabereyemo yavuze ko aba bakobwa n’ abahungu ari abanyeshuri barangije ibizami bya Leta muri Kenya.

Umuturage yariye akara polisi, igeze mu nzu barimo isanga barimo kurya, banywa inzoga, banasambana.

Nk’ uko Dail nation yabitangaje polisi yasanze muri iyo nzu udukingirizo bakoresheje. Yahageze isanga bamwe bari gusomana, abandi baguyaguyana, abandi babyina umuziki.

Bose hamwe bari 34 abakobwa 15 n’ abahungu 19. Abatawe muri yombi 30 abandi bane batorotse.

Mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa 11, 2018 , Urwego rw’ Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwaburijemo igitaramo nk’ iki cy’ ubusambanyi cyarimo gitegurwa ndetse n’ umukobwa wagiteguraga atabwa muri yombi.

Iri tabwa muri yombi ryabaye nyuma y’ uko ku mbugankoranyambaga no mu itangazamakuru inkuru yari yabaye kimomo ko I Kigali harimo gutegurwa igitaramo kizakorerwamo ubusambanyi nk’ ibi byabaye muri Kenya.

Iki gitaramo cyagombaga kubera I Kigali kwinjira byari 30 000rwf na 50 000 rwf muri VIP(mu myanya y’ abiyubashe).

Cyaburijemo aho cyari kuzabera hatamenyekanye gusa ngo uwari kugura itike niwe wari kumenyeshwa aho cyari kubera.


Uyu mukobwa ukekwaho kuba yarateguraga igitaramo cyo gusambaniramo RIB yamufashe anywa ibiyobyabwenge

Ibitekerezo

  • mwamupfutse mumaso kndi kuri yutubi agaragara neza yisobanura murabafeke ntabwo murabumwuga nayinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa