skol
fortebet

Abajura bacucuye ibiro by’ Ikinyamakuru muri Uganda

Yanditswe: Saturday 01, Apr 2017

Sponsored Ad

Abantu bataramenyakana bigabije ibiro by’ikinyamakuru, The Observer ahitwa Tagore Crescent biba za mudasobwa zo ku meza zisaga 20 ndetse n’ibindi bikoresho byinshi bitandukanye.
Usibye izo mudasobwa, aba bajura banatwaye za camera, mudasobwa ngendanwa, televiziyo n’ibindi. Ngo banangije camera yacungaga umutekano banatwara servers z’iki kinyamakuru.
Iyi ni inshuro ya kabiri ibi biro bitewe mu gihe kitarenze amezi 6, aho ubwa mbere mu Ukwakira umwaka ushize izindi mudasobwa zirenze 20 zibwe (...)

Sponsored Ad

Abantu bataramenyakana bigabije ibiro by’ikinyamakuru, The Observer ahitwa Tagore Crescent biba za mudasobwa zo ku meza zisaga 20 ndetse n’ibindi bikoresho byinshi bitandukanye.

Usibye izo mudasobwa, aba bajura banatwaye za camera, mudasobwa ngendanwa, televiziyo n’ibindi. Ngo banangije camera yacungaga umutekano banatwara servers z’iki kinyamakuru.

Iyi ni inshuro ya kabiri ibi biro bitewe mu gihe kitarenze amezi 6, aho ubwa mbere mu Ukwakira umwaka ushize izindi mudasobwa zirenze 20 zibwe ikirego kikaba cyari kigikurikiranwa mu butabera .

Ntiharasobanuka neza isaha iki gitero cyabereyeho, gusa ngo byamenyekanye ubwo uwari umwanditsi w’iki kinyamakuru ariko utakigikorera witwa Richard Kavuma yahageraga azindutse saa 6:45 za mu gitondo agasanga hibwe. Uyu ngo akaba yari aje gufata ibikoresho bye yahasize dore ko muri uku kwezi kwa Mata agiye gutangira gukorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM).

Iyi nkuru dukesha iki kinyamakuru ubwacyo kandi iravuga ko hataramenyekana icyabaye ku muntu wari ushinzwe kurinda ibi biro, Isaac Chebet ukorera ikigo cya KPI Security, aho bivugwa ko imbunda yakoreshaga n’imyambaro y’akazi yambaraga byasanzwe yabitaye kuri ibi biro.

Numero ye ya telephone ngendanwa izwi ntiyaririho nk’uko ubuyobozi bwa KPI Security bwabitangaje, aho bikekwa ko uyu yaba yashimuswe n’abateye aho hantu. Uyu murinzi Chebet ukomoka ahitwa Kapchworwa , ngo yari amaze igihe kitarenze ukwezi muri Kampala nk’uko byatangajwe n’umuvandimwe we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa