skol
fortebet

Imodoka yarimo abarenga 20 yaguye mu ruzi rwa Nili

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda yatangaje ko umuntu mu bari mu modoka yaguye mu ruzi rwa Nili yapfuye abandi bakaba bakomeje kuburirwa irengero.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabaye saa kumi n’ imwe za mu gitondo ku masaha yo muri Uganda kuri iki Cyumweru tariki 16 Nzeli 2018.

Umuvugizi wa Polisi wo muri Uganda Jimmy Patrick Okema niwe wemeje aya makuru mu itangazo rigenewe abanyamakuru polisi yashyize ahagaragara.

Iyi modoka yerekezaga ku isoko rinini ry’ amafi ry’ ahitwa Panyimur. Polisi ivuga ko umushoferi yananiwe kuyobora imodoka yari imaze kugoga icyuma. Umurambo w’ umuntu utaramenyekana niwo polisi ya Uganda yabashije kubona.
Yagize ati “Feri zanze gufata imodoka irakomeza igwa mu mazi. Polisi yafatanyije n’ abaturage barokora abantu 12 bajyanwa ku bitaro ya Pakwach ngo bitabweho n’ abaganga.”

Okema akomeza agira ati “Turimo gukoresha imbaraga turasaba abaturage gutuza kuko abantu turabakuramo baba bazima cyangwa bapfuye”

Iyi modoka yari intwaye n’ umusore w’ imyaka 27 witwa Johnson, ukomoka mu karere ka Nwoya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa