Indege za Amerika zirasa bombe zagenzuye ikirere cya Koreya ya Ruguru

3 May 2017. | Umutekano | 5 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Indege za Amerika zirasa bombe zagenzuye ikirere cya Koreya ya Ruguru

Ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo bwatangaje ko indege ebyiri zirasa bombe (bombardiers) zagenzuye ikirere cya Koreya ya ruguru zigenzura niba nta bikorwa byo gushotorana icyo gihugu kiri gukora.

Izo ndege zo mu bwoko B1-B zarangije icyo gikorwa ziri kumwe n’indege z’intambara za Koreya y’Epfo nkuko Ijwi rya Amerika ryabitangaje.

Itangazamakuru rya Koreya ya Ruguru ryavuze ko abategetse icyo gikorwa bagiye gutuma akarere kose kinjira mu ntambara y’intwaro z’uburozi “nucléaire”.

Prezida Trump amaze iminsi agaragaza imvugo zishushanya aho Amerika ihagaze ku kibazo cya Koreya ya Ruguru.

Bwana Trump yabwiye ikinyamakuru Fox News ko igerageza rya misile rikorwa na Koreya ya Ruguru ryatuma umuriro waka. Yatangaje ko yifuza guhura na Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-Un.

Ibitekerezo
  • MyPassion

    Iddy
    4 May 2017 - Musubize

    Ese ninde wahaye american kuba umu police w isi? Ese yo bombe ifite numutako ese yo ninde wayemereye kuzikora nubwibone rwose!.

  • MyPassion

    kalisa
    3 May 2017 - Musubize

    Nibakozanyeho nzafana uzatsinda bareke kwirirwa bakangakanga

  • MyPassion

    Mwanga
    3 May 2017 - Musubize

    Ubwo se N.Korea yigeze imenya icyo gikorwa cyangwa America yayiciye mu rihumirije ibimenya byarangiye? Ibaye itabimenye rero, no kuyisenya bizoroha kuko America n’inyamayeri.

  • MyPassion

    Jack salumo
    3 May 2017 - Musubize

    Nago by a ga kwiyekuvojyela I time levy a band I ahubwo america ndunva aliyo ilimogushotolana bagakwiyegucyemula ibibazo nezanabintu byintambala bakabanta mumaholo

  • MyPassion

    Papy Gulliver
    2 May 2017 - Musubize

    Munyumvire kandi noneho batangiye gushotora KOREA ya ruguru ubundi kirazira kuvogera ikirere cy’abandi utabiherewe uburenganzira ibyo ntanaho byabaye.Ah’ubwo kuki batazihanuye!?Abanyamerika barashaka kuturoha muntambara z’ubumara.

Tanga Igitekerezo