skol
fortebet

Ingabo za Mozambique ziri kugerageza kwisubiza icyambu cyafashwe n’intagondwa

Yanditswe: Thursday 13, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za Mozambique zivuga ko zatangiye imirwano yo kugerageza kwisubiza icyambu cy’ingenzi cya Mocimboa da Praia, nyuma yuko ejo ku wa gatatu kigaruriwe n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Sponsored Ad

Igisirikare cya Mozambique cyavuze ko hari ibikorwa biri kuba bigamije - mu magambo yacyo - guca intege abakora iterabwoba bari gukoresha abaturage nk’ingabo yo kwikingira.

Hashize iminsi haba imirwano muri aka karere k’amajyaruguru gakungahaye ku mwuka (gas/gaz) ucanwa, gakora ku nyanja y’Abahinde.

Izo ntagondwa zikorana n’umutwe nawo ugendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu wiyita leta ya kisilamu (IS).

Mu mezi ya vuba ashize, izo ntagondwa zamaze igihe gito zarigaruriye imijyi mu majyaruguru ya Mozambique, ndetse zituma abaturage babarirwa mu bihumbi za mirongo bata ingo zabo.

Tanzania nayo yavuze ko igiye kugaba ibitero kuri izo ntagondwa mu mashyamba ahana imbibi na Mozambique.

Izo ntagondwa zagabye ibitero bikaze mu buryo budasanzwezitwaje intwaro nyinshi, zifata imijyi ya Quissangoa na Mocimboa da Praia yo mu majyaruguru y’igihugu mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ibyo byatumye habaho kugira impungenge ko icyatangiye nk’amakimbirane aciriritse cyarimo guhinduka ikibazo gikomeye kurushaho.

Muri Kamena uyu mwaka,amakuru yaturutse muri ako karere yavuze ko kera kabaye igisirikare cya Mozambique cyisubije umujyi wa Quissangoa uri ku cyambu.

Ayo makuru yavuze ko bisa nkaho cyawisubije nta mirwano ibaye, nkuko BBC yabitangaje.

Imirongo ya telefone yongeye gusubizwaho muri ako karere, ndetse no ku cyambu kiri hafi aho cya Mocimboa da Praia.

Leta ya Mozambique ni gacye cyane ivuga ku kibazo cy’umutekano ukomeje kuzamba mu ntara ya Cabo Delgado. Ndetse abategetsi bakumiriye bikomeye itangazamakuru ryigenga.

Icyo gihe,umutwe wiyita leta ya kisilamu (Islamic State) - ufasha izo ntagondwa - wavuze ko bafashe ikindi kigo cya gisirikare, bakanafata izindi ntwaro.

Izo ntagondwa zishinja leta ya Mozambique gutererana abakene, ariko uwo mutwe wateye ubwoba abaturage benshi b’abasivile, ukora ubwicanyi burimo no guca abantu imitwe.

BBC

Ibitekerezo

  • Nizereko iyo ntambara nta mfungwa leta izagaragaza kugirango bihe isomo kubandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa