skol
fortebet

Ingabo ziri kurwanira mu ishyamba rya Kibira mu Burundi zategetswe kumaramo abavuga Ikinyarwanda bose

Yanditswe: Thursday 04, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Imirwano ikomeje kuvugwa hagati y’ingabo z’u Burundi n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda mu ishyamba rya Kibira riri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’iki gihugu.

Sponsored Ad

Nk’uko urubuga rw’umuryango SOS mu Burundi ruherutse kubitangaza, iyi mirwano yatangiye mu cyumweru gishize, ubwo ingabo z’iki gihugu zagwaga gitumo aba bavuga Ikinyarwanda “biteguraga kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda”.

Uru rubuga tariki ya 28 Gashyantare 2021 rwatangaje ko amakuru mashya yavugaga ko hari abarwanyi 2 bishwe, abandi 16 bafastwa mpiri, mu gihe ingabo z’u Burundi zigera kuri 15 zari zakomeretse.

Mu ijoro ry’uwo munsi rishyira uwa 1 Werurwe 2021, ngo hakomeje imirwano, yaje gupfiramo abasirikare b’u Burundi 3 barimo uwaturutse muri Batayo 411, uwaturutse muri Batayo 121 n’uwaturutse muri Batayo 110, aba bakaba baraguye mu mutego w’abavuga Ikinyarwanda ubwo bajyaga gufasha bagenzi babo bari mu birindiro bya Kuntebeyumugisha na Twinyoni biri muri Kibira.

SOS mu makuru ivuga ko ikesha abofisiye mu ngabo z’u Burundi [itatangarije amazina] ivuga ko kuva ku Cyumweru, imodoka z’ingabo z’u Burundi zikomeje kujyana abasirikare mu ishyamba rya Kibira kugira ngo bafashe bagenzi babo guhangana n’aba bavuga Ikinyarwanda.

Umwe muri aba bofisiye yabwiye uyu muryango ko bahawe gahunda yo “kumara abitwaje intwaro bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri Kibira.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Col. Floribert Biyereke yabajijwe ku by’iyi mirwano, abihakana agira ati: “Ntabwo FDNB (ingabo z’u Burundi) iri mu mirwano.”

FLN irwanya Leta y’u Rwanda ni wo mutwe witwaje intwaro w’Abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda wakunze kumvikana mu ishyamba rya Kibira, ukigamba kuba no mu rya Nyungwe. Ni wo kandi wagabye ibitero mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu 2018.

Nta wundi mutwe witwaje intwaro urwanya Leta y’u Rwanda uvugwa ku mbibi zarwo n’u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa