Inkuru ibabaje: Ikamyo yari itwaye Peteroli yakoze impanuka ikongeza imodoka zirenga 50
Yanditswe: Friday 29, Jun 2018
Ikamyo yari itwaye peteroli muri Nigeria mu mujyi munini wa Lagos yakoze impanuka imodoka nyinshi zifatwa n’ inkongi ihitana abantu 9.
Iyi kamyo yari intwaye peteroli yakoze iyi mpanuka mu masaha abantu bajyaga ku kazi ikaba yatwitse imodoka 50 zirimo n’ ababisi atanu yari atwaye abagenzi.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Kamena 2018.
Urugaga rushinzwe imihanda muri Nigeria Federal Road Safety Corp (FRSC) yabwiye BBC iyi modoka yagize ikibazo cya tekinike igeze hafi y’ ikiraro biragira ikoze impanuka.
Iyi kamyo imaze gukora impanuka peteroli yamenetse maze inkongi y’ umuriro ikurikiraho.
Amafoto yafashe yerekana imodoka zahiye andi arerekana umuriro n’ urwokotsi mu kirere cya Lagos.
Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yavuze ko bibabaje kumva ko hari ababuze ubuzima muri ubu buryo.
Yagize ati "Birababaje, ni kimwe mu bintu bibabaje bibaye muri iyi minsi”
Umuvugizi wa guverinoma ya Nigeria Kehinde Bamigbetan yavuze ko igihe kigeze ngo amakamyo atwarwe n’ abashoferi bita ku nshingano zabo.
Ati "Tugomba gukorana n’ ibigo naho ubundi ibi bizakomeza kubaho”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *