skol
fortebet

Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi ziyemeje kubuhirika ku ngufu

Yanditswe: Wednesday 16, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Red Tabara zatangaje ku mugaragaro ko zigiye kurwanya Leta y’Uburundi zikoresheje ingufu ziboneraho gusaba Abarundi kuwushyigikira.
Mu itangazo uyu mutwe wasohoye, washinje Leta y’Uburundi ko kuva mu mwaka wa 2015 ikomeje " kwica Abarundi ahanini bigakorwa n’urubyiruko rw’imbonerakure".
Red Tabara ivuga ko kugeza uyu munsi imirambo y’abantu bagaragaje ko badashigikiye ubutegetsi bwa CNDD-FDD ikomeje gutorwa hirya no hino, abandi bagafungirwa ubusa bazira kutayoboka (...)

Sponsored Ad

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Red Tabara zatangaje ku mugaragaro ko zigiye kurwanya Leta y’Uburundi zikoresheje ingufu ziboneraho gusaba Abarundi kuwushyigikira.

Mu itangazo uyu mutwe wasohoye, washinje Leta y’Uburundi ko kuva mu mwaka wa 2015 ikomeje " kwica Abarundi ahanini bigakorwa n’urubyiruko rw’imbonerakure".

Red Tabara ivuga ko kugeza uyu munsi imirambo y’abantu bagaragaje ko badashigikiye ubutegetsi bwa CNDD-FDD ikomeje gutorwa hirya no hino, abandi bagafungirwa ubusa bazira kutayoboka leta.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Patrick Nahima uwuvugira,uyu mutwe uvuga ko amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu yaba ay’Abarundi cyangwa mpuzamahanga, n’amaradiyo yigenga nta mwanya bagifite mu Burundi.

Uyu mutwe uvuga kandi ko uretse ayo mahano akorerwa abarundi, igihugu kiri mu bukene bukabije ndetse ko biteye isoni kubona igihugu cy’Uburundi aricyo cya mbere gikenye kw’isi ariko kikaba kiyobowe n’abatunzi kabuhariwe.

Kubera ibyo byose, Red Tabara iramenyesha ko yahisemo gufata imbunda kugira ngo itabare abarundi inabasaba kwifatanya nayo mu guhirika ubutegetsi "budakunda abo buyoboye".

Uwo mutwe uvuga ko abarwanyi bawo mbere yo kwinjira mu gisirikare cyabo barahirira ko batazahohotera aba ivile kandi ko bazubahiriza amasezerano mpuzamahanga akingira ikiremwa muntu.

Red Tabara isaba amahanga gushyigikira amahoro mu Burundi ntikomeze kwamagana gusa amahano abera mu Burundi.

Uyu mutwe uherutse kwigamba ibitero byabereye i Bugarama mu ntara ya Rumonge mu majyepfo y’igihugu kuwa 23 Kanama n’ibyabereye i Matongo mu ntara ya Kayanza mu majyaruguru y’igihugu kuwa 11 Nzeri 2020.

Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ryavuze ko ryahamagaye colonel Biyereke uvugira igisirikare cy’Uburundi ariko ntiyabasha kubitaba.

Iki kinyamakuru kivuga ko cyamwandikiye no ku murongo we wa Whatsapp kimubaza niba uwo mutwe wa Red Tabara bawuzi ndetse niba biteguye kuwurwanya ariko ubwo butumwa bwamugezeho ariko ntiyabusubije.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa