skol
fortebet

Iran yarashe za misiles ku cyiganano cy’ubwato bw’intambara bw’Amerika

Yanditswe: Wednesday 29, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Iran yarashe ibisasu bya misile ku cyiganano cy’ubwato bw’Amerika bw’intambara bugwaho indege mu gace k’ingenzi k’ubunigo bwa Hormuz (Strait of Hormuz/Détroit d’Ormuz).

Sponsored Ad

Iyo myitozo ya Iran yari irimo ibisasu bikaze cyane ku buryo igisirikare cy’Amerika cyasabye ibigo bibiri byacyo byo muri ako karere kuba maso.

Igisirikare kirwanira mu mazi cy’Amerika cyamaganye icyo cyise "imyitwarire itarimo gushyira mu gaciro kandi yo guhubuka ya Iran".

Amerika yavuze ko iyo myitwarire ya Iran igamije kugerageza "gutera ubwoba no kotsa igitutu".

Iran ikoze iyi myitozo muri iki gihe ubushyamirane buri hejuru hagati y’ibihugu byombi mu mazi yo muri icyo kigobe.

Iyi myitozo yiswe ’Intumwa Mohammed wa 14’. Yaciye kuri televiziyo y’igihugu ubwo yabaga.

Icyiganano - gisa nk’ubwato bw’intambara Amerika isanzwe ishyira mu mazi yo mu kigobe - kigaragazwa gikikijwe n’indege mpimbano z’intambara aho ubwo bwato buparikwa.

Nuko ibisasu bya misile bikaraswa biturutse mu mfuruka zitandukanye, harimo n’ibipimiranya kuri ubwo bwato.

Ikindi gisasu cya misile kigaragara nk’igikubita mu rubavu rw’ubwo bwato bwiganano bw’intambara.

Jenerali Majoro Hossein Salami ukuriye umutwe w’ingabo kabuhariwe za Iran yabwiye televiziyo y’igihugu ati:

"Ibyerekanywe uyu munsi [ejo ku wa kabiri] muri iyi myitozo, mu cyiciro cy’ibijyanye no kurwanira mu kirere no mu mazi, byose bijyanye no kugaba igitero".

Igisirikare cy’Amerika cyavuze ko hatahuwe umuriro w’ibisasu bya misile byo mu bwoko bwa ’ballistic’.

Ibyo byatumye ibigo byacyo byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) no muri Qatar bisabwa kuryamira amajanja, nkuko igisirikare cy’Amerika cyabivuze.

Komanda Rebecca Rebarich, umugore uvugira igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi gifite ibirindiro mu gihugu cya Bahrain kiri mu kigobe cya Perse, yagize ati:

"Igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi gikora imyitozo yo kwirwanaho hamwe n’abo dufatanya mu kubungabunga umutekano wo mu mazi mu gushyigikira ubwisanzure bwo kugenda mu mazi; mu gihe Iran yo ikora imyitozo yo kugaba ibitero, igerageza gutera ubwoba no kotsa igitutu".

BBC

Ibitekerezo

  • Ngo imyitozo ya IRAN yiswe "Intumwa Mohammed wa 14".Nukubera ko n’Intumwa Muhamadi nawe yari umurwanyi.Muribuka igitero yagabye I Maka,aturutse I Madina.Nyamara Imana itubuza kurwana.Ndetse na Yesu yavuze ko abantu bose barwana bazicwa ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26:52 havuga.Yesu yari atandukanye cyane na Muhamadi.Kubera ko yari umunyamahoro.Iyo niyo Ntumwa y’ukuri y’Imana.Ikindi kerekana ko Muhamadi atari Intumwa y’Imana,nuko yakundaga abagore.History yerekana ko igihe yapfaga,yali afite abagore 9.Imana idusaba gushishoza iyo duhitamo aho dusengera.Ntabwo yemera amadini yose.Nubwo yose yiyita ko yaturutse ku Mana.

    Mwatashye mugasubiriwanyu se?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa