skol
fortebet

Irani: Impanuka ikomeye ya gari ya moshi yahitanye abarenga 40

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2016

Sponsored Ad

Abantu 44 nibo bamaze gutangazwa ko basize ubuzima mu mpanuka ya gariyamoshi ebyiri zagonganye kuri uyu wa gatanu zigahita zifatwa n’inkongi y’umuriro mu majyaruguru y’igihugu cya Irani.
Uretse abapfuye, abandi bagera kuri 82 bakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka ifatwa nk’imwe mu zikomeye za gariyamoshi zibereye muri iki gihugu ; aho 17 muri bo bakomeretse bikomeye ku buryo bishobora kubaviramo urupfu.
Guverineri w’intara ya Semnan Mohammad Reza Khabbaz yatangarije televiziyo ya leta ko iyi (...)

Sponsored Ad

Abantu 44 nibo bamaze gutangazwa ko basize ubuzima mu mpanuka ya gariyamoshi ebyiri zagonganye kuri uyu wa gatanu zigahita zifatwa n’inkongi y’umuriro mu majyaruguru y’igihugu cya Irani.

Uretse abapfuye, abandi bagera kuri 82 bakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka ifatwa nk’imwe mu zikomeye za gariyamoshi zibereye muri iki gihugu ; aho 17 muri bo bakomeretse bikomeye ku buryo bishobora kubaviramo urupfu.

Guverineri w’intara ya Semnan Mohammad Reza Khabbaz yatangarije televiziyo ya leta ko iyi mpanuka yabereye muri Semnan ku nzira ya gariyamoshi iri hagati ya Tehran n’umugi wa Mashhad ufatwa nk’umugi wa kabiri ukomeye muri iki gihugu.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi gariyamoshi yavaga Tabriz yerekeza Mashhad, kimwe mu byateje iyi mpanuka haba harimo ibibazo bya tekiniki n’ubukonje bukabije muri aka gace ; gusa hari n’abandi bavuga ko byaba byatewe n’uburangare bw’abari bayoboye iyi gariyamoshi.

Mohsen Poorseyed Aghaie ukuriye ikigo cy’ingendo za gariyamoshi muri Irani yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare. Yagize ati, “Ku bw’impamvu zitaramenyekana ariko zishingiye ku makosa ya muntu, gariyamoshi yavaga ahitwa Semnan yategetswe guhaguruka ihita igongana n’indi yari iyiturutse inyuma.”

Perezida wa Irani Hassan Rouhani yahamagariye inzego zishinzwe ikoranabuhanga, ubuyobozi n’imirimo ifitiye igihugu akamaro gukora ibishoboka byose bakirinda ko impanuka nk’iyi ko yazongera kubaho.

Impanuka z’ibinyabiziga ni zimwe muzitwara ubuzima bw’abatari bake muri iki gihugu. Muri Gashyantare 2004, impanuka ikomeye ya gariyamoshi yahitanye abantu bagera ku 328 ubwo gariyamoshi yari itwaye peteroli n’ifumbire yaturikiraga mu majyaruguru y’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa