skol
fortebet

Iraq: Ibitero by’ abiyabuhuzi byahitanye 25 bikomerekeramo benshi

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Abategetsi ba Iraq batangaza ko bombe ebyiri zaturikiye hagati mu murwa mukuru Baghdad tariki 31 Ukuboza 2016 zatwaye ubuzima abagera kuri 25.
Leta ya Iraq yatangaje ko ibi bitero byakomerekeyemo abagera kuri 50 barimo abakomeretse bikabije kuburyo umubare w’ abapfuye ushobora kwiyongera.
Imwe muri izo bombe yatezwe n’umwiyahuzi. Indi yaturikijwe gato nyuma y’iya mbere.
Ibiro ntaramakuru by’ Abanyamerika “The Associated Press” byatangaje ko umutwe yiyitirira idini ya Islam ISIS wigambye kuba (...)

Sponsored Ad

Abategetsi ba Iraq batangaza ko bombe ebyiri zaturikiye hagati mu murwa mukuru Baghdad tariki 31 Ukuboza 2016 zatwaye ubuzima abagera kuri 25.

Leta ya Iraq yatangaje ko ibi bitero byakomerekeyemo abagera kuri 50 barimo abakomeretse bikabije kuburyo umubare w’ abapfuye ushobora kwiyongera.

Imwe muri izo bombe yatezwe n’umwiyahuzi. Indi yaturikijwe gato nyuma y’iya mbere.

Ibiro ntaramakuru by’ Abanyamerika “The Associated Press” byatangaje ko umutwe yiyitirira idini ya Islam ISIS wigambye kuba inyuma y’ ibi bitero.

Leta ya Iraq yatangiye kwikanga ibitero mu Ukwakira 2016 ubwo ingabo z’ iki gihugu zatangiraga ibitero byo kwigarurira umujyi wa Masul. Ibi byatumye iki gihugu gikaza umutekano ariko ntabwo cyabashije kuburizamo ibitero byo kuri kuri uyu wa 31 Ukuboza2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa