skol
fortebet

Islamic state mugomba guhitamo kumanika amaboko cyangwa mukicwa

Yanditswe: Monday 21, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru Minisitiri w’intebe wa Iraq Haider al-Abadi, yatangaje ko Ingabo za Iraq zagabye igitero gikaze mu mugi wa Tal Afar bagamije gukura uyu mugi mu maboko y’ingabo z’umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame ya Kisilamu Islamic State.
Inkuru dukesha Aljazeera ivuga ko Ministiri w’intebe wa Iraq yasabye uyu mutwe w’ iterabwoba kumanika amaboko Ati “Mugomba kumanika amaboko cyangwa mukicwa”.
Umutwe wa Islamic State (ISIS) wafashe umugi wa Tal Afar kuva muri 2014. Uyu mugi n’uduce turi (...)

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru Minisitiri w’intebe wa Iraq Haider al-Abadi, yatangaje ko Ingabo za Iraq zagabye igitero gikaze mu mugi wa Tal Afar bagamije gukura uyu mugi mu maboko y’ingabo z’umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame ya Kisilamu Islamic State.

Inkuru dukesha Aljazeera ivuga ko Ministiri w’intebe wa Iraq yasabye uyu mutwe w’ iterabwoba kumanika amaboko Ati “Mugomba kumanika amaboko cyangwa mukicwa”.

Umutwe wa Islamic State (ISIS) wafashe umugi wa Tal Afar kuva muri 2014. Uyu mugi n’uduce turi mu nkengero zawo nibyo byonyine bisigaye mu maboko y’abarwanyi ba Islamic state muri Iraq nyuma y’uko Ingabo z’igihugu zigaruriye umugi wa Mosul, wa kabiri mu bunini muri iki gihugu.

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State kuva wahagurukirwa n’ingabo za Iraq ndetse n’abandi bayishyigikiye mu kurwanya iterabwoba, ugenda utakaza uduce tumwe na tumwe wari warigaruriye.

Umunyamakuru wa Aljazeera muri Iraq, Bin Javaid, yatangaje ko mu ibirindiro bimwe na bimwe by’uyu mutwe muri Tal Afar Byamaze kujya mu maboko y’ingabo za Leta. Tal Afar ni umugi uri mu burengerazuba bwa Mosul, mu birometero 150 mu burasirazuba bwa Syria ukaba hafi y’umuhanda unyuzwamo ibikoresho bya gisirikare bigemurirwa umutwe wa Islamic state.

Mbere y’uko ibikorwa byo kwigarurira uyu mugi bitangira habaje kuvuzwa impuruza, abaturage bumvako hagiye kuba urugamba, iyi mpuruza yumvikanagamo amagombo agira ati:"Nimwitegure, urugamba rurakomeye kandi turasatira intsinzi."

Ubuyobozi bwa Iraq buvuga ko mu gace ka Tal Afar, hari abarwanyi ba Islamic state babarirwa hagati ya 1,400 na 1,600 harimo n’abanyamahanga nkuko bitangazwa na Brigadier General Yahia Rasool.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa