skol
fortebet

Kabila yarokotse indi mpamunuka gihe kitageze ku cyumweru

Yanditswe: Monday 19, Feb 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018 imodoka zari zimucukingiye umutekano zakoze impanuka bamwe barakomereka ariko we ntacyo yabaye.
Iyi mpanuka yabereye mu mugi wa Lusaka mu gihugu cya Zambia aho Perezida Kabila yari yagiye mu ruzinduko rw’ akazi rw’ iminsi ibiri.
Iyi mpanuka yabaye mu gihe ku wa Kabiri w’ icyumweru gishize tariki 13 Gashyantare 2018 imodoka zicunga umutekano wa Perezida Kabila zagonganye n’ ikamyo yari yikoreye sima. Iyi (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018 imodoka zari zimucukingiye umutekano zakoze impanuka bamwe barakomereka ariko we ntacyo yabaye.

Iyi mpanuka yabereye mu mugi wa Lusaka mu gihugu cya Zambia aho Perezida Kabila yari yagiye mu ruzinduko rw’ akazi rw’ iminsi ibiri.

Iyi mpanuka yabaye mu gihe ku wa Kabiri w’ icyumweru gishize tariki 13 Gashyantare 2018 imodoka zicunga umutekano wa Perezida Kabila zagonganye n’ ikamyo yari yikoreye sima. Iyi mpanuka yabereye mu mugi Kinshasa yahitanye abantu batanu. Umuvugizi wa Perezida Kabila yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’ imvura ikabije nyamara ibinyamakuru byo muri iki gihugu byo byatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’ umuvuduko mwinshi.

Nk’ uko UMURYANGO ubikesha Ikinyamakuru Lusaka Times cyandikirwa muri Zambia, Kuri uyu wa 18 Gashyantare imodoka yari itwawe n’ umupolisi wo muri Zambia witwa Inspector Kayula yagonze Toyota Dyna itabashije kubererekera imodoka zari zicungiye umutekano Perezida Kabila.

Muri iyi mpanuka imodoka imwe yagongaga indi igonzwe nayo ikagonga indi. Muri rusange imodoka zangiritse zirenga enye. Zirimo Toyota Corolla yari iparitse ku ruhande ihigamiye imodoka zitwaye Perezida Kabila ngo zibanze zitambuke.

Umushoferi wari utwaye imodoka y’ ibiro bya Perezida wa Zimbabwe ifite purake GRZ 520 CN witwa Inspector Kayumba we ntabwo yakomeretse.

Umushoferi wahababariye cyane ni uwa Toyota Dyna witwa Andrew Phiri, uyu yavunitse amaguru n’ amaboko ndetse anahakura ibikomere byinshi byo mu gahanga.

Umuvugizi wa Polisi ya Zimbia Esther Katongo yemeje aya makuru avuga ko polisi y’ icyo gihugu yatangiye iperereza.

Uruzinduko rwa Perezida Kabila muri Zambia yarutangiye tariki 17 arusozwa tariki 18. We na mugenzi Edgar Lungu baganiriye mu bibazo by’ umutekano ku mipaka y’ ibihugu byombi ndetse no ku kijyanye no koroshya itumanaho nk’ uko byatangaje na Minisitiri w’ Ubwikorezi n’ inzira z’ itumanaho José Makila Sumanda muri Repubulika iharanira Demuharasi ya Congo.






Perezida Joseph Kabila yaganiriye na mugenzi we wa Zambia Edgar Lungu

Ibitekerezo

  • IMANA AMBABARIRE HARIKO NTAGO TUSHIMUSHAKA PE .ABO YISHE KANDI AKI KOMEZA NIBENSHI.IYO AHASIGA UBUZIMA TUKA KORA IKIRIYO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa