skol
fortebet

Kenya: Hadutse imyigaragambyo yamagana irondaruhu n’urugomo rw’abapolisi

Yanditswe: Tuesday 02, Jun 2020

Sponsored Ad

Imyigaragambyo yo kwamagana urugomo n’ubwicanyi bikorwa n’abapolisi ku birabura muri Amerika yakozwe n’imbere ya Ambasade ya Amerika i Nairobi muri Kenya uyu munsi kuwa kabiri.

Sponsored Ad

Uyu munsi, muri Kenya babyukiye ku nkuru y’urupfu rw’umugabo utwara imizigo wo wo mu gace kitwa Mathare muri Nairobi bivugwa ko yishwe arashwe n’abapolisi bariho bategeka abantu kubahiriza amasaha y’umukwabu mu ijoro ryacyeye.

Ku rubuga rwa Twitter abanya-Kenya bamwe bamaganye ibyo byabaye basaba ko ubutabera bukora akazi kabwo kuri uyu muntu wamenyekanye ku izina rya Vaite.

Ku rundi ruhande hari abandi bantu bagiye kuri ambasade ya Amerika bamagana ivanguramoko n’urugomo rw’abapolisi bashingiye ku biri kuba muri Amerika, ariko bamwe banagaragaza amazina y’abazize urugomo rw’Abapolisi muri Kenya.

Kugeza ku gicamunsi cyo kuwa kabiri iyi myigaragambyo i Nairobi ntabwo yari yakaza umurego ngo yitabirwe n’abantu benshi cyane.

Uwitwa Njeri Wa Migwi,uri mu bigaragambya yabwiye ikinyamakuru Standard ati "Twahuye n’ubwicanyi bwinshi budakurikije amategeko hano muri Kenya aho abantu 10 bamaze kuraswa barimo na Vaite warashwe ku munsi w’ejo."

Abantu 20 bo mu ngeri zinyuranye bagiye gushinga amahema imbere y’ambasade ya US muri Kenya bamagana ubwicanyi bwakorewe umwirabura witwa George Floyd ariko banabihuje no kwamagana abantu bakomeje kwicwa muri iki gihugu bazira kwica amabwiriza ya Guma mu rugo.

Abigaragambya bafite ibyapa byanditseho amagambo ameze kimwe n’ayo abigaragambya muri US bafite ndetse barasaba Amerika guhagarika burundu ubwicanyi bukomeje gukorerwa abirabura ku butaka bwayo no muri Kenya cyane ko iki gihugu giheruka guha Kenya inkunga ya miliyoni 8 z’amadolari yo kuyifasha gutanga amahugurwa mu kurwanya iterabwoba.

Iyi myigaragambyo yakomereje kuri Twitter isembuwe n’uwitwa Boniface Mwangi wasabye Kenya guha ubutabera Vaite akoresheje Hashtag za #JusticeForVaite na #policebrutalityke.

Yagize ati "Umurambo w’umugabo utagira aho aba watotejwe na polise kugeza apfuye uri ku karubanda.Perezida Kenyatta yahaye abapolisi uburenganzira bwo kwica abantu avuga ngo ntabwo byemewe ko umuntu aba ari hanze saa moya z’ijoro.Buri wese azi neza ko Vaite yararaga ku muhanda ariko bamurashe bavuga ko atubahirije umukwabu."

Abaturage baravuga ko Polisi ya Kenya isigaye irasa abaturage nta busobanura ibaziza ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus aho yishe uyu Vaite wikoreraga imizigo Marikiti muri Mathare.

Njeri yavuze ko bakimara kujya kwigaragambiriza kuri ambasade ya Amerika muri Kenya,abasirikare bababwiye ko bagomba guhita bagenda ko nibabyanga harakoreshwa imbaraga.

Uyu Njeri yagize ati "Ubugizi bwa nabi bw’abapolisi ntibwashira turamutse ducecetse.Tugiye kwigaragambya kugeza ubwo bazatwumva bakarekera aho."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa