skol
fortebet

Kenya igiye kubuza abapolisi gukundana hagati yabo kubera ikibazo bikomeje guteza

Yanditswe: Saturday 01, May 2021

Sponsored Ad

Leta Kenya igiye gushyiraho amabwiriza abuza abapolisi gukundana hagati yabo mu rwego rwo kugabanya ibyaha by’ihohoterwa bikunze kugaragara hagati y’abapolisi nkuko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Fred Matiangi.

Sponsored Ad

Yongeyeho ko mu gihe abapolisi babiri bazajya bakundana, ubwo bizajya bisaba ko umwe ava mu gipolisi.

Minisitiri Fred Matiang’i yavuze ko izi ngamba zizabanza kwemezwa n’inama nkuru y’umutekano ya Kenya, ari nayo igenzura inzego zose z’umutekano mu gihugu.

Avuga ko gukundana mu gisirikare byamaze guhagarikwa hagati y’abadasangiye amapeti.

Uyu muminisitiri avuga ko mu mezi make ashize habaye ubwicanyi hagati y’abapolisi bashakanye

Matiang’i ati: "Ntidushobora kwirengagiza gukemura ibibazo bimwe na bimwe birangwa mu gice cy’umutekano."

Avuga kandi ko ibiro bishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bizakomeza gusuzuma ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abapolisi b’abagore

Ikinyamakuru Star gisubiramwo uyu muminisitiri avuga ko "mu minsi iri imbere, umupolisi uzatereta cyangwa agashyingiranwa na mugenzi we azaba yishe amategeko. Bivuze ko abapolisi babiri bazakundana, umwe muri bo azaba yiyemeje kureka akazi".

Abanya Kenya batari bake bagiye ku mbuga nkoranyambaga bibaza ukuntu amategeko ashobora kubuza abantu babiri bakuze gukundana.

Minisitiri Matiang’i avuze aya magambo nyuma y’ibyumweru 3 umupolisi wari ushinzwe umuyekano mu biro bye yishe umugore we wari usanzwe ari umupolisi,nawe ahita yiyahura.

Uyu mupolisi yakoraga mu bijyanye no gucunga inzego no guhosha imyigaragambyo (GSU), Hudson Wakise, yishe umugore we amurashe, hanyuma nawe ahita yirasa.

Uyu mugore we yashyinguwe mu cyubahiro gihabwa abapolisi ariko umugabo we Wakise yashyinguwe nta bapolisi bahari.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa