Umusirikare wa Kenya Defence Forces (KDF) yakubiswe inkoni nyinshi n’itsinda ry’abantu mu ijoro ryo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize mu gace kitwa Utawala i Nairobi azira ko yasuhuje umugore wari kumwe n’umukunzi we bagahita bamushinja ubujura.
Ikinyamakuru Nairobi News dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu musirikare wari kumwe n’umuvandimwe we muri iryo joro,bivugwa ko yarwanye n’umukunzi w’umugore bahuye akamwicira ijisho ubwo berekezaga kuri hoteli yitwa Fahari Hotel.
Ukuriye ikigo cy’iperereza DCI muri Kenya yagize ati “Bateranye amagambo bigera ubwo batangira guterana amabuye hagati y’uyu musirikare n’uyu musore n’umukunzi we.
Ubwo uwo mugabo n’umukunzi we bari baruhijwe imbaraga,bahise bavuza inzogera batabaza bavuga ko batewe n’abajura.
Ako kanya agatsiko k’abantu 6 bahise baza gutabara aba bombi bakubita uyu musirikare ufite ipeti rya “sergent” kugeza bamwishe.Umuvandimwe w’uyu musirikare we yarokotse urupfu.”
Polisi yahise ita muri yombi abantu 5 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu musirikare aho uyu muyobozi wa DCI yavuze ko aba bantu barabazwa kuri uyu wa mbere.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN