skol
fortebet

Kigali: Umusore wasanzwe yapfuye yimanitse mu giti biravugwa ko nyirabuja yari yaramwanduje SIDA

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2017

Sponsored Ad

Umusore witwa Nsengiyumva Dieu Donne w’ imyaka 23 y’ amavuko bamusanze yapfiriye mu giti anagana mu mugozi, ngo yasize avuze ko nyirabuja yari yaramwanduje SIDA.
Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki 6 Nyakanga nibwo umurambo wa Nsengiyumva wabonywe unagana ku mugozi mu giti giherereye mu mudugudu wa Nyarutovu mu kagari ka Karama Umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.
Nk’ uko Umuseke dukesha iyi nkuru wabitangaje ngo uyu musore yiyahuye yimanitse mu giti nyuma y’ aho ku wa kabiri w’ iki (...)

Sponsored Ad

Umusore witwa Nsengiyumva Dieu Donne w’ imyaka 23 y’ amavuko bamusanze yapfiriye mu giti anagana mu mugozi, ngo yasize avuze ko nyirabuja yari yaramwanduje SIDA.

Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki 6 Nyakanga nibwo umurambo wa Nsengiyumva wabonywe unagana ku mugozi mu giti giherereye mu mudugudu wa Nyarutovu mu kagari ka Karama Umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Nk’ uko Umuseke dukesha iyi nkuru wabitangaje ngo uyu musore yiyahuye yimanitse mu giti nyuma y’ aho ku wa kabiri w’ iki cyumweru yari yagerageje kwiyambura ubuzima akoresheje umuti wica imbega, agatabarwa atabigeraho akajyanwa kwa mugana agakira.

Uyu musore yakorega nyirabuja mu kabari kari gaherereye mu gasanteri ka Coko. Bombi baje gukorera ubu bushabitsi I Kigali baturutse mu ntara y’ amajyepfo mu karere ka Nyanza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Karama yatangaje ko mu minsi ishize nyir’ ako kabari yahamaje ubuyobozi n’abakozi bose yakoresha akabahemba ariko Nsengiyumva akanga gufata amafaranga. Ngo ubuyobozi bwarabaretse ngo baze kwiyumvikanira.

Umuturage witwa Gaspard yatangaje ko Nyakwigendera yamutekerereje ibyamubayeho.

Gaspard avuga ko Nsengiyumva yamubwiye ko yavanye i Save na Nyirabuja aho bari basanzwe bakorana ariko ngo uyu Nyirabuja akaba yarapfushije umugabo, maze nyuma atangira kujya asambana n’uyu musore muto.

Nyirabuja yimuriye ibikorwa bye i Kigali hano Coko i Kanombe, akomeza kujya asambana n’uyu musore, uyu musore ariko aza kwipimisha asanga yanduye SIDA nk’uko yabikekaga kuko ngo Nyirabuja yari ayifite.

Gaspard ati “Yakomeje kumbwira ibye byose…ambwira ko Nyirabuja yamwijeje ko nubwo yamwanduje nta kibazo bazakomeza kwibanira kuko SIDA ntawe ikica. Kandi azamufasha akamugurira moto, akamugira chef w’aka kabari.

Uyu mugore rero yaje gupanga kumucika, maze azana musaza we amuha akabari, n’abandi bakozi bose yazanye arabahemba arabirukana ariko Nsengiyumva we yanga gufata ibyo bihumbi mirongo itanu.

Kuwa kabiri rero nibwo nyirabuja yamushutse bafata moto ebyiri bagenda nk’abagiye ahantu hamwe Nsengiyumva ahageze aramubura amuhamagaye aramubura…kuburyo yagarutse hano muri centre na moto yamuzanye sinzi uwayimwishyuriye.

Nijoro rero yambwiye ngo ikibazo kiramurenze kandi ko yumva atarara mu bantu. Yambwiraga ko iwabo (Musha/Gisagara) atabona aho abihingutsa kuko ngo bari babizi ko abana n’uwo mugore.

Nkomeza mugira inama ko yajya kuri Police mu gitondo ariko mu gitondo ahubwo tumusanga yimanitse hari mu mugozi.”

Umuseke wasanze Police ije gutwara umurambo wa Nsengiyumva n’abaturage benshi b’aha bashungereye.

Abantu b’aha Coko baganiriye n’Umuseke bagira inama urubyiruko yo kwirinda abantu babashukisha ibintu babizeza ibitangaza bakabashora mu busambanyi bushobora kuvamo ibibazo nk’ibi bitumye uyu musore w’imyaka 23 gusa yiyahura.

Ibitekerezo

  • Erega mwa bantu mwese twese tugomba kumenya ko nubwo kiryoha cyane ariko ari ikigombe cyane! Abenshi bapfa no gusunikiramo batazi ko gifite amenyo atyaye kandi aruma ntuvuzwe!

    Mana tabara urubyiruko. turimubyago rubyiruko tunjyeranjyeze kwirinda isirashajepe amafaranga ntabwarutubuzima kwirinda birutakwivuza nit we rwandarwejo Imana ibigufashemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa