skol
fortebet

Kim Jong-un yemeje ko nta yindi ntambara izongera kuba ku butaka bwa Koreya ya ruguru

Yanditswe: Tuesday 28, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kim Jong-un wa Korea ya ruguru yatangaje ko intwaro za kirimbuzi bafite zibizeje umutekano "uhagije" kandi ko ari ikintu kizatuma nta yindi ntambara yongera kuba muri Korea nk’uko bivugwa n’ikigo cy’itangazamakuru cya leta.

Sponsored Ad

Perezida Kim yavuze ibi mu gikorwa cyo kizihiza isabukuru y’imyaka 67 intambara ya Korea zombi irangiye.

Ibyo yavuze byerekanye ko nta gahunda yo kureka ibyo kubaka intwaro kirimbuzi iki gihugu gifite nk’uko byari mu mugambi w’ibiganiro na Amerika.

Bwana Kim mu ijambo rye yavuze ko igihugu cye cyagerageje kuba "igihugu kikwije intwaro zikomeye" mu kwirinda indi ntambara nk’uko ibiro ntaramakuru bya leta KCNA bibivuga.

Bisubiramo amagambo ye agira ati: "Ubu, twabaye igihugu gishobora kwirinda byizewe no gusubiza twemye igitutu cyose n’ibikangisho bya gisirikare no gutera ubwoba bya ba gashakabuhake n’izindi ngufu mbi.

"Nta yindi ntambara izongera kuba kuri ubu butaka, umutekano wacu n’imbere hazaza birinzwe neza mu buryo buhoraho kubera intwaro kirimbuzi zacu zikomeye zo kwirinda"

Hashize iminsi ibihugu bya Amerika na Korea ya ruguru byerekanye ko nta wundi muhate uhari w’ibiganiro byo kubuza Korea ya ruguru kwigwizaho intwaro kirimbuzi.

Mike Pompeo ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika aheruka kuvuga ko Perezida Donald Trump ¬yakongera kuganira na Perezida Kim habaye gusa hari ikizere cy’impinduka.

Kim Yo Jong, mushiki wa Bwana Kim akaba n’umutegetsi mukuru mu ishyaka riri ku butegetsi aheruka kuvuga ko batazongera guha indi mpano Trump ngo bahure nawe maze abone ibyo yigamba yakoze.

Bwana Kim na Bwana Trump bahuye inshuro eshatu hagati ya 2018 na 2019, gusa ibiganiro by’impande zombi ntacyo byagezeho.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Korea ya ruguru yatangaje ko igiye gukomeza gahunda yayo yo kubaka intwaro kurimbuzi, ndetse ko bazakora intwaro z’ubwoko bushya.

BBC

Ibitekerezo

  • Niba se adashaka INTAMBARA,ko mbona yahaye pistols ba Officers bose??Umuhanga watumye bakora atomic bomb,Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6 .Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro zose.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana .Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa