skol
fortebet

Kongo: Umugore yasambanyijwe ku gahato iruhande rw’ umurambo w’ umugabo we

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

Abagore n’ abakobwa 2 600 baturanye bakorewe amahano harimo, umwe wasambanyijwe ku ngufu iruhande rw’ umurambo w’ umugabo we byatangajwe n’ abaganga batagira umupaka aho bavuze ko bavuze ko byabereye mu mujyi umwe kuva mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize.

Sponsored Ad

Ni mu mujyi wa wa Kananga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo aho gufata ku ngufu bikomeje gukoreshwa nk’ikirwanisho mu ntambara.

BBC yatangaje ko uyu mujyi uri hagati mu ntara ya Kasai, imwe mu ntara zikennye cyane muri RD Congo, hakaba haradutse intambara ishingiye ku bwoko muri 2016.

Icyegeranyo cy’ abaganga batagira umupaka kiravuga cyatangaje ibyabaye bibabaje kuko harimo umugore yafatiwe ku ngufu iruhande rw’ umurambo w’ umugabo we, umwana w’imyaka itanu yafashwe ku nguvu n’umusirikare hamwe n’umugabo yategetswe gufata ku ngufu mushiki we.
Mu bavuwe n’iryo shirahamwe rifasha abahohotewe, abarenga 150 bari munsi y’imyaka 15, 20 bari munsi y’imyaka itanu.

Abangana na 80% bavuga ko bafashwe ku ngufu n’abantu bitwaje intwaro.
Muri aka gace ibikorwa bibangamira uburenga nzira bwa muntu bikorwa n’ inzego z’ umutekano hamwe n’ imitwe y’ abarwanyi nka Kamuina Nsapu na Banu Mura nk’uko bivugwa na ONU.

Ibibazo bikomeye n’uko abafashwe ku ngufu bajya kwa muganga hashize igihe kirekire byarabaye, mu gihe baba bakeneye kuvurwa byihuta kugira ngo babakingire indwara zirimo na virusi itera SIDA.

Uretse ingaruka z’ubuvuzi no mu mutwe, abafashwe ku ngufu kandi barakumirwa aho basanzwe baba.

Ibitekerezo

  • Iteka intambara zijyana n’ubwicanyi,gusahura no gusambana (Killing,Looting and Fornication).Reba nawe kwibera mu ishyamba nta mugore.Imana itubuza kwicana no kurwana,ahubwo ikadusaba "gukundana".Abakristu nyakuri Yesu yasize abasabye "gukunda abanzi babo" (Matayo 5:44).Impamvu isi ifite ibibazo byinshi,nuko abantu banga kumvira imana.Bararwana,baricana,barasambana,bariba,etc...Imana ntacyo ibabwiye.Nyamara ababikora bitwa Abakristu,Abaslamu,etc...Bibeshya ko ubuzima gusa ari shuguri,politike,amafaranga,etc...Nubwo Billions/Milliards z’abantu bitwa Abakristu n’Abaslamu,muli Matayo 7:13,14,Yesu yerekanye ko abantu bumvira imana,banyura mu nzira y’ukuri ari "bake cyane".Bisobanura ko abazarokoka ku Munsi w’Imperuka nabo ari bake cyane.Yesu yavuze ko bizagenda nko ku gihe cya Nowa.Icyo gihe,imana yishe abantu bose bali batuye isi yose kubera kwibera mu byisi gusa,isigaza abantu 8 gusa bumviraga imana.Bisome muli 2 Petero 2:5 na Luka 17:28-30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa