skol
fortebet

Kongo yabeshyuje abahoze muri FDLR batinya gutaha mu Rwanda ngo batagirirwa nabi

Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018

Sponsored Ad

Abahoze mu mutwe w’ inyeshyamba urwanya Leta y’ u Rwanda FDLR bari mu nkambi ya Kisangani baravuga ko badafite uwo bahungiraho kuko Loni yabafashaga yabakuyeho amaboko, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ikabirukana bakaba batinya gutaha mu Rwanda.

Sponsored Ad

Mugisha Faustin, Umuvugizi w’ abahoze muri FDLR bari mu nkambi ya Kisangani yavuze ko impamvu batinya gutaha mu Rwanda ari uko batizeye umutekano wabo igihe baba bageze mu Rwanda.

Ati “Mu Rwanda nta mutekano twahabona tubivuga buri munsi kubera ko hari bagenzi bacu batashye bamwe baricwa abandi baburirwa irengero, abandi barafungwa, abandi bongera guhunga”

Ibi , Minisitiri w’ Itumanaho akaba n’ umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo Lambert Mende yabihakanye avuga bafite amakuru ko abahoze muri FDRL nta kibazo cy’ umutekano muke bagira bageze mu Rwanda.

Yabwiye BBC ati “Ibyo ni ikinyoma, Leta y’ u Rwanda n’ imiryango Mpuzamahanga duhuriramo Afurika Yunze ubumwe n’ Umuryango w’ abibumbye batwijeje ko umutekano wabo ntacyo uzaba”

Lambert Mende yavuze ko aba bahoze ari abarwanyi ba FDLR imwe mu mpamvu ituma birukanwa ku butaka bwa Kongo ari uko binjiye mu buryo bunyuranyije n’ amategeko. Ngo ntabwo ari imfunzi za politiki nta n’ ubwo ari impunzi zisanzwe.

Indi mpamvu ngo ni uko mu myaka isaga 20 bamaze muri Kongo bagiye bahakorera birimo no gufata ku ngufu, gusa ngo nubwo bishyoboka ko Kongo yababuranisha kuri ibi byaha yo icyo ishyize imbere ni uko basubira mu gihugu cyabo ‘u Rwanda.’

Leta y’ u Rwanda na guverinoma ya Kongo icyo bahurizaho ni uko abari muri FDLR ari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Inshuro nyinshi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda hagiye humvikana inkuru z’ abahoze muri FDLR batahutse Leta y’ u Rwanda ikabaha ubufasha butuma basubira mu buzima busanzwe bagafatanya n’ abandi Banyarwanda kubaka igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa