skol
fortebet

Koreya ya Ruguru yashinje Amerika guyitangazaho intambara

Yanditswe: Monday 25, Sep 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Koreya ya Ruguru yashinje Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump gutangaza intambara kuri Koreya ya Ruguru.
Ri Yong-ho yabwiye abanyamakuru i New York ko Koreya ya Ruguru ifite uburenganzira bwo guhanura indege z’intambara za Leta zunze ubumwe z’ Amerika.
Yagize ati “Amahanga akwiye kwibuka ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika ariyo yatangaje intambara bwa mbere”.
Impande zombi zimaze igihe ziri mu ntambara yo guterana amagambo.
Ku wa Gatandatu (...)

Ku wa Gatandatu Leta zunze ubumwe z’ Amerika yohereje indege z’ intambara kuri Koreya ya Ruguru.

Ibi byaje bikurikira amagambo akomeye yari yavugiwe na Perezida Trump mu nama y’ inteko rusange y’ abakuru b’ ibihugu bigize Umuryango w’ abibumbye ku wa Kabiri ushize. Icyo gihe Trump yaravuze ngo ni biba ngombwa Amerika isasenya Koreya ya Ruguru.

Aya magambo yakurikiwe no guterana amagambo hagati ya Koreya ya Ruguru na Leta zunze ubumwe z’ Amerika, Kim Jon un uyobora Koreya ya Ruguru avuga ko Trump ari umurwayi wo mu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa