skol
fortebet

Koreya ya Ruguru yibasiwe n’ umutingito

Yanditswe: Saturday 23, Sep 2017

Sponsored Ad

Koreya y’ Epfo yatangaje ko mu gihugu cya Koreya ya Ruguru agace gakunze kugeragerezwamo ibisasu kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeli 2017, humvikanye umutingito w’ Isi.
Ibi byabaye mu gihe tariki 3 Nzeli 2017, muri aka gace humvikanye umutingo wari utewe n’ igisasu cya bombe a Hydrogene Koreya ya Ruguru yari imazekugerageza.
Ikinyamakuru 7 sur 7 kizwiho kwandika inkuru z’ udushya cyatangaje ko ibiro ntaramakuru by’ Abashinwa cyatangaje ko umutingito wumvikanye muri Koreya ya Ruguru atari (...)

Sponsored Ad

Koreya y’ Epfo yatangaje ko mu gihugu cya Koreya ya Ruguru agace gakunze kugeragerezwamo ibisasu kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeli 2017, humvikanye umutingito w’ Isi.

Ibi byabaye mu gihe tariki 3 Nzeli 2017, muri aka gace humvikanye umutingo wari utewe n’ igisasu cya bombe a Hydrogene Koreya ya Ruguru yari imazekugerageza.

Ikinyamakuru 7 sur 7 kizwiho kwandika inkuru z’ udushya cyatangaje ko ibiro ntaramakuru by’ Abashinwa cyatangaje ko umutingito wumvikanye muri Koreya ya Ruguru atari umutingito watewe n’ igisasu ahubwo ari umutingito usanzwe w’ Isi. Uyu mutingito wari ku gipimo cya magnitude 3,4.

Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un aherutse guterana amagambo na mugenzi we wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump. Mu nteko rusange y’ umuryango w’ abimbye Donald Trump yavuze ko nibiba ngomba Amerika izasenya Koreya ya Ruguru. Byatumye Kim Jong Un agereranya Trump n’ imyamaswa y’ inkazi ariko itaryana, avuga ko yataye umutwe arongera avuga ko ari umutegetsi wavuye mu bya politiki akaba asigaye ashishikajwe n’ itambara.

Uyu mutingito wumvikanye muri Koreya ya Ruguru ntihamenyekanye niba ntabintu wangije. Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyo ku wa 3 Nzeli 2017 cyateje umutingito uri ku gipimo cya magnitude 6,3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa