skol
fortebet

Kugera aho Gen. Kayihura afungiye ntibyoroshye

Yanditswe: Thursday 21, Jun 2018

Sponsored Ad

Abasirikare bashyizeho amabwiriza agoye ushaka kugera aho Gen. Kale Kayihura wahoze umuyobozi mukuru wa polisi ya Uganda watawe muri yombi nyuma yo gukurwa kuri uyu mwanya afungiye.

Sponsored Ad

Kayihura amaze icyumweru afungiye ahantu harinzwe cyane mu nkambi ya gisirikare ya Makindye.

Umunyamategeko wa Gen. Kayihura avuga ko kugeza ubu Kayihura nta cyo araregwa.

Gusa ngo abashinzwe umutekano baherutse kumuhata ibibazo ku rupfu rwa AIGP Andrew Felix Kaweesi wari umuvugizi wa polisi ya Uganda wishwe tariki 17 Werurwe 2017.

ChimpReports yamenye ko abantu bavuye hanze babujijwe kugera aho Gen. Kayihura afungiye. Benshi mu nshuti ze n’ abahoze bakorana nawe bagererageje kumusura ariko byaraniranye.
Umuvugizi w’ igisirikare Brig Richard Karemire aherutse kuvuga ko abemerewe gusura Gen. Kayihura ari umuryango n’ umunyamategeko’

Umuntu ugiye gusura Kayihura abanza gusabwa n’ abasirikare. Abasirikare bagomba kuba urwandiko ruvuye mu biro bya gisirikare.

Kayihura afite telephone iba mu biro by’ inkambi ya gisirikare Makindye akoresha avuga n’ umuryango we n’ umunyamategeko we.

Kayihura yafatiwe mu ifamu ye iri mu karere ka Lyantonde mu cyumweru gishize yurizwa indege imugeza ku kibuga cy’ indege cya Entebbe ari naho yakuwe ajyanwa gufungirwa mu nkambi ya gisirikare ya Makindye.

Ibitekerezo

  • Ariko ubundi ibi bibarebaho iki kuburyo mugomba kubikoraho inkuru buri munsi? Ibibazo byo kwitaho iwacu ni bike kuburyo murajwe ishinga n’ibibera Uganda nabwo ku muntu umwe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa