skol
fortebet

Kwifotora "Selfie" bimaze guhitana abantu 259 mu myaka irindwi

Yanditswe: Friday 05, Oct 2018

Sponsored Ad

Mu myaka 7 ishize abantu 259 nibo bamaze gupfa bagerageza kwifata amafoto mu buryo bwa "selfie" nk’ uko byaragagajwe n’ inyigo yakozwe.

Sponsored Ad

Abashakashatsi b’ikigo cya Amerika kigenzura ibyanditswe ku buvuzi "National Library of Medicine of the United States", cyari cyamenyesheje ahantu hateye ubwoba umuntu "adakwiye kwifatiramo ifoto za "selfie""mu ntumbero yo kugabanya umubare w’ abapfa.

Aho hantu harimo amasonga y’imisozi, inzu ndende, ibiyaga, aho abantu benshi bagiye barapfira. Gutwarwa n’amazi, kugongerwa mu muhanda, kugwa, nibyo byagiye bihitana benshi.

Ariko hari n’impfu ziturutse ku guterwa n’inyamaswa, gufatwa n’ amashanyarazi, kwicwa ibirwanisho bicira umuriro nabyo biri mu byahitanye abashakaga kubyifotorezaho.

Mu bapfa abagabo ni benshi ku bagore

Muri Nyakanga uyu mwaka, umuhungu witwa Gavin Zimmerman w’imyaka 19, yapfuye arimo yifata "selfie" ku manga iri ahitwa "New South Wales" muri Australia.

Uwitwa Tomer Frankfurter yapfiriye mu kibanza cyo kuruhukiramo Yosemite National Park muri Amerika, mu kwezi kwa cyenda aguye ava ku metero 250 agerageza kwifata ifoto.

Inkuru nka mwenizo nizo zasuzumwe, munyuma zirakusanywa mu gukora icyo cyigwa. Abashakashatsi basanze impfu ziturutse ku mafoto ya "selfie" zigwiriye mu Buhindi, Uburusiya, Amerika na Pakistani.

72% by’abapfa bigizwe n’abagabo. Hari impfu nyinshi kurusha izivugwa. Iyi nyigo yerekana ko imfu nka mwenizo ziguma ziyongera
Mu gihe mu 2011 ari abantu batatu gusa bavugwa, icyo mubare wageze kuri 98 mu 2016 na 93 mu 2017.
Naho biri uko, abo bashakashatsi bavuga ko umubare w’ abapfa kubera "selfie" ushobora kuba ari kinini, mu gihe iyo mpamvu atariyo yandikwa igihe cyose umuntu apfuye.

"Bivugwa ko imfu ziturutse kuri "selfie" zitavugwa cyane kandi ni ikibazo gikwiye gutorerwa umuti," niko bivugwa muri muri iki cyereranyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa