skol
fortebet

Leta y’ u Burundi yashinje Ububiligi urupfu rw’ igikomangoma Louis Rwagasore

Yanditswe: Sunday 14, Oct 2018

Sponsored Ad

Igihugu cy’ u Burundi cyatangaje ko igihugu cy’ Ububiligi aricyo cyatanze itegeko mu 1961 ryo kwica intwaro n’ umuryango w’ ibwami.

Sponsored Ad

U Burundi mu itangazo bwashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki 14 Ukwakira 2018 , bwatangaje ko bugiye gushyiraho komisiyo y’ impuguke zigakora iperereza ku bishe igikomangoma Louis Rwagasore n’ umuryango wacyo.

Louis Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’ u Burundi yishwe tariki 13 Ukwakira 1961 abana be babiri bapfa mu minsi yakurikiyeho nyuma y’ uko bari babanje kuburirwa irengero.

U Burundi bushinja Ububiligi kuba nyirabayazana w’ ikibazo cy’ amoko gikomeje gushegesha u Burundi. Iki kibazo cyatangiye u Burundi bumaze kubona ubwigenge n’ ubu ntawavuga ko cyakemutse burundu.

U Burundi bwabonye ubwigenge nyuma y’ amezi make Rwagasore apfuye kuko bwabuboneye rimwe n’ u Rwanda tariki 1 Nyakanga 1962.

Louis Rwagasore yari umuhungu w’ umwami Mwambutsa IV na Thérèse Kayonga. Yavukiye mu Gitega mu Burundi tariki 10 Mutarama 1932.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’ umuvugizi w’ u Burundi akaba n’ umujyanama wa Perezida Nkurunziza , Proseper Ntahogwamiye.

Iri tangazo risaba inteko ishinga amategeko y’ u Burundi gukurikiranira hafi ibikorwa by’ iyi komisiyo ishinzwe gukora iperereza ku iyicwa rya Rwagasore.

Abakurikiranira hafi ibya politiki mpuzamahanga bavuga ko ibi u Burundi bwatangaje birasubiza inyuma umubano w’ ibi bihugu dore ko wari usanzwe ucumbagira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa