skol
fortebet

Libani: Urugomo rwinshi rwafashije abigaragambya kwinjira muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga

Yanditswe: Saturday 08, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abigaragambya babarirwa muri za mirongo binjiye muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Liban, mu myigaragambyo migari barimo kubera iturika rikaze ryo ku wa kabiri ryishe abantu batari munsi ya 158.

Sponsored Ad

Ababarirwa mu bihumbi bigabije imihanda mu myigaragambyo migari yateganyijwe, ariko habaye ibikorwa by’urugomo, polisi irasa imyuka iryana mu maso ku bigaragambya bayiteye amabuye.

Hari n’amakuru yuko amasasu arimo kumvikana rwagati muri Beirut mu gace kazwi nka Martyrs’ Square.

Abanya-Liban benshi bafite umujinya utewe nuko iryo turika ry’ikinyabutabire cya ’nitrate d’ammonium’ (nitrate ammonium), gipima toni 2,750, ritaburijwemo.

Uko guturika ko ku cyambu cyo mu murwa mukuru Beirut kwangije ibice by’uyu mujyi, kubyutsa uburakari bwari busanzweho bw’icyo benshi babona nk’ubutegetsi budashoboye kandi bwamunzwe na ruswa.

Leta ya Liban yasezeranyije ko ababigizemo uruhare izabashaka ikabibaryoza.

Ariko hari ukutizera ubutegetsi kwinshi muri Liban, aho mu kwezi kwa cumi mu mwaka ushize hatangiye imyigaragambyo yo kwamagana leta, yatewe n’izahara ry’ubukungu ndetse no guta agaciro kw’ifaranga.

Mu minsi micye ishize, abaminisitiri babiri bagerageje gusura ibice byangijwe bikomeye n’uko guturika bamaganiwe kure n’abaturage.

Fares Halabi, impirimbanyi ifite imyaka 28 y’amavuko, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:

"Nyuma y’iminsi itatu yo gusukura, gukuraho ibisigazwa no gukomba ibisebe byacu... igihe kirageze ngo uburakari bwacu tubusohore ndetse tubahane [abategetsi]".

Polisi yarashe imyuka iryana mu maso ku bigaragambya batera amabuye, bagerageje kurenga ikizibira umuhanda polisi yari yashyizeho kibuza kugera ku nyubako inteko ishingamategeko ikoreramo.

Uretse kugaragaza uburakari bwabo, uru rugendo rw’abigaragambya runagamije kwibuka abazize iryo turika, ryakomerekeje abagera ku 6000, nkuko imibare ihari kugeza ubu ibigaragaza. Abarenga 300,000 basigaye iheruheru, ntaho bafite ho kuba.

Perezida Michel Aoun wa Liban yanze ubusabe bw’iperereza mpuzamahanga kuri iryo turika ryo ku wa kabiri.

Yavuze ko abategetsi ba Liban ubwabo bazagenzura niba uko guturika kwaratewe no "kwivanga guturutse hanze", nk’urugero igisasu cya bombe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa