skol
fortebet

Loni yashimye ubunyamwuga bwa polisi y’ u Rwanda muri Centrafrica

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuhuzabikorwa w’inzego z’ Umuryango w’ Abibumye zishinzwe kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrika MONUSCA, Brig Gen Moumouni Zankaro yashimye uruhare abapolisi b’u Rwanda RWAFPU-1 bagize mu kubungabunga umutekano w’abaturage mu birori byo kwizihizaga umunsi w’ubwigenge anashima ubunyamwuga bakomeje kugaragaza mu kazi kabo.
Mu ijambo rye Gen Zankaro yavuze ko kuba aba bapolisi bakora neza babikesha kwitoza no gukora cyane.
Yagize ati:”Gukora neza gutya ntibipfa kwizana, (...)

Sponsored Ad

Umuhuzabikorwa w’inzego z’ Umuryango w’ Abibumye zishinzwe kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrika MONUSCA, Brig Gen Moumouni Zankaro yashimye uruhare abapolisi b’u Rwanda RWAFPU-1 bagize mu kubungabunga umutekano w’abaturage mu birori byo kwizihizaga umunsi w’ubwigenge anashima ubunyamwuga bakomeje kugaragaza mu kazi kabo.

Mu ijambo rye Gen Zankaro yavuze ko kuba aba bapolisi bakora neza babikesha kwitoza no gukora cyane.

Yagize ati:”Gukora neza gutya ntibipfa kwizana, biva mu gutegura neza, kwitoza, gukora cyane ariko cyane cyane kwitanga ku buyobozi bw’umutwe no kuri buri wese uwugize.”

Igihugu cya Centrafurika kizihiza isabukuru y’ubwigenge byacyo buri taliki ya mbere Ukuboza mu munsi mukuru uhuza abaturage mu gihugu hose n’abayobozi babo bishimira ubwigenge babonye.

Isabukuru yabaye uyu mwaka rero yasanze RWA-FPU1 nk’umutwe w’abapolisi b’u Rwanda ari wo uri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCA) muri iki gihugu, yarateguye kubungabunga umutekano mbere yayo, mu munsi mukuru nyir’izina ndetse n’ibikorwa byawuherekeje kugeza birangiye mu mutekano usesuye.

Urwandiko UN yanditse ishima polisi y’ u Rwanda

Aha Gen. Zankaro mu butumwa yandikiye RWA-FPU1 akaba yagize ati:”Ndashima akazi gakomeye kakozwe, ubwitange n’ubushake byagaragajwe na RWA-FPU1 byanatumye umunsi w’ubwigenge bw’igihugu turimo gufasha uba nta makemwa ku mutekano.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa