skol
startimes

Lt.Colonel Butera wari umujyanama mu bya Gisirikare muri FLN yishwe na FARDC

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 January 2021 Yasuwe: 5921

Lt.Colonel Butera Didier wahoze ari umukinnyi wa Mukura Victor Sport mu 1994 ubu akaba yari umujyanama mu bya gisilikare mu mutwe w’inyeshyamba za CNRD/FLN, yishwe arashwe n’ingabo za congo FARDC ahitwa Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.


Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko humvikanye amasasu kuva saa munani z’ijoro kugeza mu gitondo cyo kuwa Gatanu taliki ya 08 Mutarama 2021.

Mu gitondo nibwo ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zatangiye gusaka mu bihuru byo mu gashyamba kari hafi aho bahasanga umurambo wa Butera ndetse na bagenzi be babiri bamurindaga.

Umuvugizi wa Operasiyo Sokola ya mbere ikorera mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, Capt Dieudonne Kasereka yemeje aya makuru, asaba aba barwanyi gushyira intwaro hasi bakabafasha gutaha iwabo.

Ati’ “Nibyo koko habaye kurasana hagati y’ingabo zacu n’inyeshyamba z’abanyarwanda zo muri FDLR/FLN kandi iki gikorwa cyatanze umusaruro.Twabashije gutsinsura umwanzi ndetse n’uwari ubayoboye Lt.Col Butera yahaguye. Turagira inama abarwanyi b’uyu mutwe kwishyikiriza ingabo za MONUSCO cyangwa iza FARDC tukabafasha gutaha iwabo’’

Lt.Col Butera Didier ni muntu ki?

Amazina ye y’ukuri ni Butera Augustin, wavutse mu mwaka wa 1976 muri Komini Ngoma, Perefegitura ya Butare,ubu ni mu Karere ka Huye ahitwa mu Matyazo. Mbere ya 1994 yari umukinnyi mw’ikipe ya Mukura Victory Sport. Yinjiye mu mutwe wa ALIR mu mwaka wa 1998 ahitwa i Nsele muri Congo. Yakoze amahugurwa ya gisilikare muri Zambia avayo mu mwaka wa 1999,aho yakuye ipeti rya Lieutenant.

Yaje kohereza ahitwa Mutotomoya i Pweto aho yarwanaga ku ruhande rwa Perezida Laurent Desire Kabila wari uhanganye n’umutwe wa RCD.

Butera Augustin yaje koherezwa muri Burigade yitwaga Dragon muri 2000,ahamara umwaka nyuma ashingwa indi mirimo muri Burigade ya Horizon yari ikuriwe na Maj Protais Mpiranya waburiwe irengero akaba anashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri 2014 ubwo CNRD Ubwiyunge yavukaga, Butera Augustin yari mu gice cya FDLR cyakoreraga muri Kivu y’amajyepfo kiyobowe na Gen.Hamada Habimana, ubu akaba yari amubereye Umujyanama mu bya gisilikare.

Inkuru ya IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Koreya ya Ruguru yamuritse misile zidasanzwe zirasirwa hasi mu...

Koreya ya Ruguru yamuritse ubwoko bushya bwa misile ziraswa kure zivuye...
15 January 2021 Yasuwe: 4108 0

Centrafrique: Umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yaguye mu mirwano...

Umusirikare w’umunyarwanda uri mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri Centrafrique...
13 January 2021 Yasuwe: 6025 0

Lt.Colonel Butera wari umujyanama mu bya Gisirikare muri FLN yishwe na...

Lt.Colonel Butera Didier wahoze ari umukinnyi wa Mukura Victor Sport mu...
10 January 2021 Yasuwe: 5921 0

US: Abashyigikiye Trump bateye ingoro y’inteko ishinga amategeko bane...

Abantu bane bapfiriye mu myigaragambyo y’abashyigikiye Perezida Donald Trump...
7 January 2021 Yasuwe: 4452 0

Perezida Trump yahagaritswe gukoresha Twitter na Facebook

Donald Trump yahagaritswe by’agateganyo gukoresha imbuga za Twittter na...
7 January 2021 Yasuwe: 3549 0

Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zikomeje guhangana n’ inyeshyamba zishaka...

Umutwe wihariye w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’iz’u Burusiya ziri muri...
3 January 2021 Yasuwe: 7545 0