skol
fortebet

Macedoine: Abaturage bakubise abadepite,abarenga 100 barakomereka [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 29, Apr 2017

Sponsored Ad

Muri Repubulika ya Macedoine, igihugu giherereye ku mugabane w’ u Burayi abaturage bakubise abagize inteko ishinga amategeko izo mvururu zikomerekeremo abarenga 100.
Ku wa Kane tariki 27 Mata 2017 nibwo abaturage bakoze imyigaragambyo binjira mu nteko ishinga amategeko, batagira gukozanyaho n’ abagize Inteko ishingamategeko. Iyo myigaragambyo yabaye nyuma y’ aho abo badepite bari bamaze gutora Perezida mushya w’ inteko ishyinga amategeko ariwe Talat Xhaferi ukomoka mu ishyaka Union (...)

Sponsored Ad

Muri Repubulika ya Macedoine, igihugu giherereye ku mugabane w’ u Burayi abaturage bakubise abagize inteko ishinga amategeko izo mvururu zikomerekeremo abarenga 100.

Ku wa Kane tariki 27 Mata 2017 nibwo abaturage bakoze imyigaragambyo binjira mu nteko ishinga amategeko, batagira gukozanyaho n’ abagize Inteko ishingamategeko. Iyo myigaragambyo yabaye nyuma y’ aho abo badepite bari bamaze gutora Perezida mushya w’ inteko ishyinga amategeko ariwe Talat Xhaferi ukomoka mu ishyaka Union démocratique pour l’intégration

Izo mvururu zakomerekeyemo abapolisi 22 n’ abadepite benshi. Umuryango w’ ubumwe bw’ uburayi wamaganye icyo gikorwa cyakorewe abagize inteko ishinga amategeko.

Umuyobozi w’ amashyaka atavuga rumwe n’ ubutegetsi Zoran Zaev yavuze ko abo baturage bari bafite umugambi wo kubica.

Minisitiri w’ ingabo wa Macedoine kuri uyu wa Gatanu 28 yagejeje ijambo ku baturage ahita atangaza ko yeguye kuri uwo mwanya.

Ikinyamakuru Le courier International cyatangaje ko nubwo Perezida wa Macedoine Gjorgji Ivanov yasabye ko haboneka agahenge muri icyo gihugu izo imvururu ntabwo zirahosha. Ku munsi wakuriye izo mvuru abadepite bari bafite ubwoba ko muri icyo gihugu hashobora kwaduka intambara ya gisivile.

Igihugu cya Macedoine kiri mu mvururu za politiki kuva muri 2007 ubwo ishyaka VMRP-DPMNE, ryafataga ubutegetsi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa