skol
fortebet

Menya umubare w’ intwaro kirimbuzi ziri mu Isi n’ abazitunze abaribo

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Sponsored Ad

Tariki 26 Nzeli buri mwaka ni umunsi wahariwe kurandurana n’ imizi intwaro kirimbuzi mu Isi . Nubwo Umuryango w’ Abibumbye wihaye intego yo kurandura intwaro z’ ubumara, iyi ntego bisa n’ aho kuyigeraho ari urugamba rukaze.

Sponsored Ad

Uburemere bw’ iki kibazo nibwo bwatumye mu 1946 hasinywa amasezerano ya mbere y’ inteko rusange ya ONU.

Ikinyejana cy’ imyaka kirashize ariko intego ya ONU yo kuvana intwaro z’ ubumara mu isi bigaragara ko bitari vuba aha.

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza"International Institute for Peace Studies"(SIPRI) yo mu mujyi wa Stockholm bwerekanye ko mu Isi hari ibirwanisho 14 465.

Ugereranyije n’ ibyari byavuye mu bushakashatsi bwari bwakozwe mu mwaka wabanje usanga intwaro kirimbuzi zaragabanyutseho 470.

Uyu mwaka Uburusiya bwerekanye ibirwanisho kirimbuzi bitandatu byo ku rwego rwo hejuru "superweapons".

ONU iributsa ko kugeza ubu nta ntwaro kirimbuzi na irasenywa nubwo aribyo amasezerano ya Onu asaba.

Urutonde rw’ ibihugu bitunze intwaro kirimbuzi
92% by’ibyo birwanisho biri mu bihugu bibiri. Ibyo birwanisho birenga 14400 byabaruwe n’ikigo SIPRI mu kwezi kwa mbere, biri mu bihugu icyenda.
Ibyo bihugu ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uburusiya, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubushinwa, Ubuhinde, Pakistani, Isirayeli na Korea ya Ruguru.

Muri ibyo bihugu byose, hari bibiri bifise ibice 92% by’ibyo birwanisho biri kw’isi: Uburusiya na Amerika.


Perezida Trump na Perezida Putin nibo batunze intwaro kirimbuzi nyinshi

Amerika yonyine ifite intwaro kirimbuzi 6800, mu gihe Uburusiya bufise 7000, Ubufaransa 300, Ubwongereza 215.
Ibihugu bitunze ibirwanisho kirimbuzi. Ikigo SIPRI gisanga umubare w’ intwaro kirimbuzi ugabanyuka buhoro ugereranyije n’ imyaka yabanje.

Iki kigo cyo muri Suède kivuga ko ibihugu bifite intwaro kirimbuzi birimo gukora inshya no kuvugurura izisanzwe. Ibyo ni Amerika n’ Uburusiya.

Shannon Kile wo mu kigo SIPRI asanga bigoye kurandura intwaro kirimbuzi mu Isi kuko ibihugu bizifite birimo gukora izindi. .

BBC yatangaje ko amasezerano yo kurandura intwaro kirimbuzi yo muri 2017 "Treaty on the Prohibition of Nuclear Weapons" 2017 ntacyo arimo gutanga. Ayo masezerano yari yemejwe n’ibihugu 12 ariko ibihugu bifite bombe yo mu bwoko bwa "nucléaire" bikaba byanze kwitabira kuyasinya.

Nyuma y’amezi 12, ibihugu 11 muri byo 12 nibyo byayashyizeho umukono, mu gihe bisaba ko ibihugu biba 50 kugira abone atangire yubahirizwe.
David Wright yavuze ko muri ayo masezerano "ibihugu bidafite intwaro kirimbuzi byiyemeje kutazazikora, ibizifite byiyemeza kubyikuraho”

Ibihugu birimo Amerika, Uburusiya na Korea ya Ruguru nibyo biri ku isonga mu bikomeje umugambi wo gucura intwaro kirimbuzi. Kuva muri 2017 Koreya ya Ruguru irimo kugerageza intwaro yo mu bwoko bwa "thermonucléaire" niyo mu bwoko bubiri bushyashya bwa "missiles ballistiques" zigera kure cyane nk’ uko ubwo bushakashatsi bwabigaragaje.

Abakoze ubu bushakashatsi bababazwa no kuba aho kugabanya intwaro kirimbuzi abafite nyinshi bakomeje gukora izindi ntibanahe agaciro amasezerano yo kurandura izi ntwaro mu Isi.

Bene izi ntwaro zakoreshejwe mu ntambara ya kabiri y’ Isi mu 1945 ariko n’ ubu aho zatewe baracyagerwaho n’ ingaruka zazo. Zimaze gukoreshwa nibwo ONU yasabye ko zirandurwa mu Isi ariko kubyubahiriza biragenda biguru ntege.

Ibitekerezo

  • UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs zirenga 15 000,ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse ko Imana ibacungira hafi.Izabatanga izitwike,ikureho n’intambara ku isi hose nkuko Imana ibivuga muli Zaburi 46:9.Ndetse ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Isi ihinduke Paradizo (2 Petero 3:13).Nubwo byatinze,birenda kuba.Bizaba ku Munsi w’imperuka Bible yita Armageddon.Menya ko Imana yacu ikorera kuli Calendar yayo.Niba ushaka kuzaba muli Paradizo iteka ryose,reka kwibera mu byisi gusa,ahubwo ushake cyane n’imana.Kuko abantu bose bibera mu byisi gusa,imana ibafata nk’ABANZI bayo.Byisomere muli Yakobo 4:4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa