skol
fortebet

Mexico: Umwana w’imyaka 11 yarashe umwarimu we arapfa nawe ahita yirasa

Yanditswe: Sunday 12, Jan 2020

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 11 wiga mu ishuri ryo muri Mexico, yarashe umwarimu arapfa, akomeretsa n’abandi bagera kuri batandatu, nawe arangije arirasa arapfa nk’uko byatangajwe n’abayobozi

Sponsored Ad

Aya mahano yabereye ku ishuri ry’igenga rya Colegio Cervantes mu ntara ya Coahuila muri Mexico.Icyatumye uyu mwana akora ibi ntikiramenyekana.

Nubwo ubwicanyi bugenda bwiyongera mu gihugu cya Mexique, ibyo kurasana ku mashuri ntibyari bikunze kugaragara.

Uyu mwana w’umuhungu wigaga muwa 6 utavuzwe amazina,ngo yari umunyeshuri umeze neza ndetse ngo yari afite imyitwarire myiza nk’uko umukuru w’umujyi, Jorge Zermeño yabibwiye televiziyo Milenio TV.

Bwana Zermeño avuga ko uyu mwana yari afite imbunda 2, ariko ko batazi uburyo yazibonyemo.

Aya mahano yabaye kuwa gatanu mu gitondo saa mbili mu ntara ya Coahuila, mu mujyi wa Torreón uri ku birometero 800 uvuye mu murwa mukuru wa Mexique, Mexico.

Umukuru w’uyu mujyi yavuze ko igipolisi kirimo gushaka ababyeyi b’uyu mwana mu gihe abandi batari bake bakaba bahise bakikiza iri shuri.

Mu bakomeretse harimo abanyeshuri bagenzi be batanu hamwe n’undi mwarimu ubigisha siporo.

Guverineri w’intara ya Coahuila Miguel Angel Riquelme avuga ko uyu mwana yabanje gusaba kujya mu bwogero amasomo atangiye.

Hashize iminota 15 ataravayo, umwarimu yagiye kumureba, ari nabwo uyu mwana w’umuhungu yahise asohoka arasa.

Riquelme ati "Yari umwana witonda, ariko ageze ku ishuli yabwiye abandi bana ati ’uyu munsi ni wo munsi nyawo".

Bwana Riquelme yavuze ko uyu mwana yari yambaye agapira kanditseho izina rya video game yitwa Natural Selection, igizwe ahanini no kurasana.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa