skol
fortebet

Minisitiri Nduhungirehe yatanze gihamya igaragaza ukuntu umwe mu bayobozi ba Uganda yagize uruhare mu bitero by’I Musanze

Yanditswe: Saturday 14, Dec 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Amb.Olivier Nduhungirehe wari uyoboye itsinda ry’u Rwanda mu biganiro n’irya Uganda byiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda byabaye ku munsi w’ejo,yatanze gihamya y’uko Uganda yari izi neza ibitero byagabwe I Musanze.

Sponsored Ad

Muri ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu,Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ibitero byo mu ijoro ryo ku itariki 03 rishyira tariki 04 Ukwakira 2019, abarwanyi bo mu mutwe w’inyeshyamba witwa RUD-Urunana bagabye igitero gikomeye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda byari bizwi na Uganda.

Abagabye icyo gitero baturutse mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hafi n’umupaka wa Uganda n’igice giherereyemo ibirunga. Yavuze ko benshi mu bagabye icyo gitero bahasize ubuzima, abandi bafatwa mpiri.

Babafatanye ibikoresho bitandukanye birimo telefoni ngendanwa, abandi batanga ubuhamya bugaragaza uruhare rwa Uganda muri ibyo bitero.

Hari nimero ya telefoni yo muri Uganda byagaragaye ko nyirayo yavuganye n’abagabye ibyo bitero mbere na nyuma y’ibyo bitero. Iyo nimero byagaragaye ko ari iya Mateke Philemon, Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubuhahirane n’ibihugu byo mu karere.

Nyuma y’icyo gitero, batatu mu bakigabye bahungiye i Kisoro muri Uganda bahamara igihe gito, nyuma boherezwa mu kigo cya gisirikari cya Makenke i Mbarara, bahava berekeza i Mbuya muri Kampala ku cyicaro cy’Urwego rw’Igisirikare cya Uganda rushinzwe iperereza.

Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira rishyira ku wa 5 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi bo mu mutwe wa RUD URUNANA biganjemo abitwaje intwaro gakondo ,bateye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bica abantu 14, abandi 18 bagakomereka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa