skol
fortebet

Minisitiri w’ ibidukikije mu Burundi yarasiwe I Bujumbura arapfa

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2017, Minisitiri w’ ibidukikije mu Burundi yarasiwe mu murwa mukuru Bujumbura ahita yitaba Imana.
Nk’ uko byatangajwe n’ umuvugizi wa Polisi y’ u Burundi Pierre Nkuriye abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Emmanuel Niyonkuru, w’ imyaka 54 wari Minisitiri w’ amazi, ibidukikije n’ igenamigambi yarashwe arapfa.
Niyonkuru yinjiye muri Guverinoma nyuma y’uko Perezida Nkurunziza atangaje ko aziyamamariza kuyobora u Burundi kuri manda ye ya gatatu (...)

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2017, Minisitiri w’ ibidukikije mu Burundi yarasiwe mu murwa mukuru Bujumbura ahita yitaba Imana.

Nk’ uko byatangajwe n’ umuvugizi wa Polisi y’ u Burundi Pierre Nkuriye abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Emmanuel Niyonkuru, w’ imyaka 54 wari Minisitiri w’ amazi, ibidukikije n’ igenamigambi yarashwe arapfa.

Niyonkuru yinjiye muri Guverinoma nyuma y’uko Perezida Nkurunziza atangaje ko aziyamamariza kuyobora u Burundi kuri manda ye ya gatatu itaravuzweho rumwe akaza no kuyitorerwa mu 2015.

Perezida Nkurunziza yihanganishije umuryango wa nyakwigendera n’Abarundi bose muri rusange abizeza ko umunyacyaha azahanwa.

Kuva mu Burundi hatangira imvururu, abarenga 500 bamaze kwicwa naho 300,000 bahunze igihugu kuva muri Mata 2015, nkuko Umuryango w’Abibumbye ubitangaza.

Ni ubwa mbere kuva izi mvururu zatangira hishwe umuminisitiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa