skol
fortebet

Misiri: Abarenga 230 barasiwe mu musigiti, hashyizweho iminsi itatu y’icyunamo

Yanditswe: Friday 24, Nov 2017

Sponsored Ad

Abashinzwe umutekano mu gihugu cya Misiri, batangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017 ko igitero cya bombe n’imbunda cyagabwe mu musigiti uherereye muri Sinai cyahitanye abantu barenga 230
Icyo gitero cyabereye mu karere karimwo umutekano muke, mu majyepfo y’ikigobe cya Sinai uno musi ku wa gatanu. Abantu ijana na mirongo itanu bahasize ubuzima nk’uko Ijwi ry’amerika ryabyanditse ku gicamunsi gusa kuri uyu umugoroba BBC yavuze ko bageze kuri 230 bamaze guhitanwa n’icyo gitero. (...)

Sponsored Ad

Abashinzwe umutekano mu gihugu cya Misiri, batangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017 ko igitero cya bombe n’imbunda cyagabwe mu musigiti uherereye muri Sinai cyahitanye abantu barenga 230

Icyo gitero cyabereye mu karere karimwo umutekano muke, mu majyepfo y’ikigobe cya Sinai uno musi ku wa gatanu. Abantu ijana na mirongo itanu bahasize ubuzima nk’uko Ijwi ry’amerika ryabyanditse ku gicamunsi gusa kuri uyu umugoroba BBC yavuze ko bageze kuri 230 bamaze guhitanwa n’icyo gitero.

Abayobozi bavuga ko intagondwa zibasiye abaturage bashyigikiye inzego z’umutekano ku musigiti wa al-Rawdah uri mu mujyi wa Bir al-Abed wo mu Ntara ya el-Arish.

Ababonye ibyabaye bavuga ko ambulance zatwaye abapfuye n’abakomeretse mu bitaro biri hafi zibavanye ahabereye igitero.

Bavuze ko abantu bitwaje intwaro bari mu modoka 4, bageze kuri uyu musigiti bagatangira kurasa ku bantu bari bari gusenga mu isengesho.

Izi ntagondwa zimaze guhitana abapolisi n’abasirikare magana kuva imirwano aha hantu yakongera ubukana mu myaka 3 ishize.

Perezida Abdul Fattah al-Sisi wa Misiri yihanganishije imiryango y’ababuze ababo.

Kugeza ubu nta mutwe uriyitirira iki gitero gusa abashinzwe umutekano baravuga ko ari Islamic state.

Donald Trump wa Amerika yanditse kuri Twitter avuga ko iterabwoba ridakwiye kwihanganirwa uko byagenda kose.Ngo ingabo ndetse n’ibihugu byose bakwiye gushyiramwe mu kurwanya ibitekerezo by’iterabwoba.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Theresa May yanditse kuri Twitter yihanganisha ababuze ababo.Yavuze ko abarashe abari mu musigiti bakoze igikorwa cya kinyamaswa kandi ko badakwiye kwihanganirwa.

Prezida Sisi, yahise ashyiraho iminsi itatu y’icyunamo.


Ibitekerezo

  • Ubu se aba bataniye he na padiri Seromba Athanase wishe abatutsi b’i Nyange akoresheje Caterpillar yabasenyeho kiliziya bali bahungiyemo?Aba nabo bishwe barimo kwisengera mu musigiti.Kandi bicwa n’abandi basilamu nkabo !! Nkuko Yesu yavuze muli Matayo 7:16,abantu b’imana uzababwirwa n’imbuto nziza bera.Abantu bose bica,barwana,biba,basambana,..bose imana yabo ni Satani.Nkuko bible ibivuga ahantu henshi,abakora ibyo imana itubuza (the wicked ones) ntabwo bazaba muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 petero 3:13.Ntimugashidikanye mukeka ko ubuhanuzi bwa Bible butazaba.Ahubwo mujye mushaka imana,mwige Bible ibahindure,kugirango muzabe muli iyo paradizo.Niba ubishaka,twakwigisha Bible ku buntu kandi tugusanze iwawe.Nkuko Bible ivuga,Imperuka ntabwo iri kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa